Kuri ubu avuga ko abayeho mu buzima bugoye, atagira aho aba ndetse no kubona ibimutunga bikaba ikibazo kuko mu kwivuza yagurishije ikibanza cye kugira ngo abone ubwishyu.
Niyishoborabyose yagize impanuka ubwo yakoraga akazi k'ubushumba, imashini isya ubwatsi bw'amatungo ikamuca akaboko, bikamuviramo ubumuga bwahinduye imibereho ye ikaba mibi cyane.
Nyuma y'iyo mpanuka, uwari umukoresha we yamwijeje ko azakomeza kumufasha ariko ubufasha yari yijejwe ntiyabubonye na cyane ko ikiguzi cyo kwivuza ari we wacyitangiye.
Yagize ati “Yari yanyijeje ko azamfasha nyuma yo gukira, ariko amaze gukira nta kindi yamfashije. Yaje kumbwira ko yampa ibihumbi 50 Frw nkagenda, ariko ayo mafaranga nta cyo yari kumarira ugereranyije n'ibibazo nari mfite.”
Niyishoborabyose avuga ko yagerageje kwiyambaza inzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo n'ubuyobozi bw'akagari kugira ngo ikibazo cye gikemurwe, ariko ngo ntibibyare umusaruro yifuzaga, bituma afata icyemezo cyo kugana inkiko.
Icyakora, avuga ko n'ubutabera yari yizeye mu nkiko atabubonye. Mu mwanzuro w'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare wafashwe ku wa 30 Kamena 2026, hagaragazwa ko ikirego cye nta shingiro gifite.
Muri uwo mwanzuro, urukiko rwemeje ko indishyi z'impanuka y'akazi zingana na miliyoni 12 Frw Niyishoborabyose yasabaga, hamwe n'amafaranga yakoresheje yivuza, atagomba kuyahabwa. Urukiko kandi rwamutegetse guha uwo yaregaga amafaranga ibihumbi 500 Frw y'igihembo cy'avoka wamuburaniye.
Niyishoborabyose avuga ko ubushobozi buke bwatumye ananirwa kubona umwunganizi mu mategeko wamufasha kuburana, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka mu rubanza rwe.
Avuga ko n'ubu bikimugora kubona abamwunganira mu by'amategeko, bitewe n'uko adafite ubushobozi bwo kubishyura.
Kuri ubu, avuga ko ari mu buzima bugoye kuko nta hantu ho kuba afite, kubona imibereho ya buri munsi bikaba ikibazo gikomeye. Avuga ko kubura urugingo byamuvukije ubushobozi bwo gukora imirimo yakoraga mbere, bityo no kwishakira ibimutunga bikaba byaramugoye.
Mpamabara Geofrey, ushinjwa na Niyishiborabyose yemeye ko iyo mashini ari iye, ariko ahakana ko Niyishoborabyose yari akiri umukozi we igihe impanuka yabaga.
Mpamabara yavuze ko yari yarahaye akazi abandi bantu, ariko Niyishoborabyose aza aho bari gukorera ababwira ko azi gukoresha iyo mashini. Ngo igihe yari arimo kubereka uko ikora, ni bwo yaje kumuca akaboko.
Abajijwe n'umunyamakuru impamvu avuga ko Niyishoborabyose atari umukozi we kandi yarabaga iwe, cyane ko n'ubutumwa bw'abatangabuhamya bubigaragaza, ndetse n'impamvu yamujyanye kwa muganga akanamwemerera kumuha ibihumbi 50 Frw, Mpamabara yasubije ko ibyo ari uburyo bwo gushaka kumugerekaho inshingano no kumushora mu rubanza.
Yagize ati “Kumusura kwa muganga namusuye nk'umuntu wankoreye, na ho ibyo bihumbi 50 Frw kwari ukumufasha nk'umuntu twabanye.”
Niyishoborabyose arasaba inzego bireba kongera kureba ikibazo cye, akabona ubutabera n'ubufasha bwamufasha guhangana n'ingaruka z'ubumuga afite, kubona aho aba no kongera kwibeshaho.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare w'agateganyo, Bagirisha Peter, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, agira inama Niyishoborabyose yo kwegera ubuyobozi bukamufasha kugishakira umuti.
Yagize ati "Inama twamugira ni uko yegera ubuyobozi bukamufasha."
Biteganyijwe ko Niyishoborabyose azaburana mu bujurire mu Karere ka Rwamagana ariko akavuga ko kubona umwunganira ari ikibazo gikomeye.






Ibitekerezo 0