Uyu muhango wabaye ku wa 20 Ugushyingo 2026. Inyubako zatashywe zigizwe n'ibyumba by'amashuri, laboratwari z'ikoranabuhanga, aho abanyeshuri barara ndetse n'aho bafatira amafunguro.
Uyu mushinga watwaye miliyoni 8,86 z'Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 12,9 Frw, watewe inkunga n'Ikigo cya Koreya y'Epfo gishinzwe Ubutwererane n'Iterambere Mpuzamahanga (KOICA).
Ni ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera 280, ubu hakaba hari 269.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko izi nyubako zigiye gufasha igihugu kongera umubare w'abanyeshuri bahabwa ubumenyi n'ubushobozi bizabafasha kuzavamo inzobere mu ikoranabuhanga, by'umwihariko mu gukora porogaramu za mudasobwa.
Yagaragaje ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu gutegura urubyiruko ruzarikoresha mu guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gifite.
Yagize ati “Dufite gahunda yo kubaka ibigo nk'ibi by'icyitegererezo 30 mu turere dutandukanye tw'igihugu muri NST2. Ku ikubitiro, tugiye kubanza kubaka ibigo umunani mu tundi turere.”
Yongeyeho ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri babone ibikenewe byose bibafasha kwiga neza, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe, biga bashyizeho umwete kuko atari amahirwe buri wese abona.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Eng. Umukuzi Paul, yavuze ko muri iri shuri hatangirwa amasomo mu mashami abiri y'ingenzi.
Ayo mashami arimo irijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse n'irijyanye n'ubwenge buhangano (AI). Yavuze ko ishami ry'ubwenge buhangano ari rishya, rikaba rigamije gufasha u Rwanda kubona inzobere zizagira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu gihe kiri imbere.
Ati “Iki kigo kigamije gutegura inzobere z’Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubuhanga buhanitse mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa no gukora porogaramu zishobora gukoreshwa mu gukumira ibitero by’ikoranabuhanga byibasira sisitemu z’ibigo.”
Yongeyeho ko amasomo atangirwa muri iri shuri agendana n'ibipimo mpuzamahanga, ku buryo abanyeshuri bahabwa ubumenyi n'ubumenyingiro bihwanye n'ibihabwa abiga mu mashuri akomeye yo mu bihugu byateye imbere.
Ati: “Abanyeshuri bemererwa kwiga muri iri shuri ni abarangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, bakaba bagaragaza ubushobozi budasanzwe mu masomo ya siyansi no mu ndimi.”
Abazarangiza muri Rwanda Coding Academy bazajya bakomereza kaminuza mu Rwanda
Eng Umukuzi yavuze kandi ko abanyeshuri bazajya barangiza muri Rwanda Coding Academy bazaba bafite amahirwe yo gukomereza amasomo ya kaminuza mu Rwanda, muri Rwanda Institute of Computing.
Iki ni ikigo cy'amashuri makuru giherutse gutangizwa mu Rwanda, gitanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano (AI), ndetse n'umutekano w'ikoranabuhanga (Cybersecurity).
Ibi bizafasha kugabanya umubare w'abanyeshuri barangizaga muri Rwanda Coding Academy bakajya gukomereza amasomo yabo muri kaminuza zo mu mahanga.
Ati “Ubu abanyeshuri bagera kuri 80 ni bo batangiranye n'iki kigo cya kaminuza. Bigishwa n'abarimu b'inzobere, bakifashisha ibikoresho bigezweho kandi biga mu buryo bwihariye.”
Uwase Utuje Sandrine, umunyeshuri wiga muri Rwanda Coding Academy, yavuze ko ageze mu mwaka wa gatandatu, ari na wo usoza amasomo y'icyiciro cy'amashuri yisumbuye, kandi ko amaze kugira ubumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry'umurimo.
Yavuze ko azi gukora porogaramu za mudasobwa, anagaragaza ko we na bagenzi be bakoze porogaramu ihuza mudasobwa na telefoni, igamije gufasha abantu gukumira inkongi z'umuriro zishobora guterwa n'ibibazo by'amashanyarazi.
Ati “Ubumenyi dukura hano butuma dushobora kureba ibibazo bihari mu gihugu, tukabishakira ibisubizo twifashishije ikoranabuhanga".












Ibitekerezo 0