Ku wa 11 Ugushyingo 2026, ni bwo uwitwa Keza Leila yifashishije urubuga rwa X, atabaza Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko muri iyi kaminuza hari abarimu basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina, anavuga ko hari ruswa mu buyobozi bw’iyi kaminuza.
Ati “Hano muri Kaminuza y’u Rwanda abarimu baraturembeje. Bari kudukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo. Mudufashe! Hari na ruswa nyinshi mu buyobozi. Birakabije!”
Mu kiganiro Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe R. Ignatius, yagiranye na SK FM, yavuze ko uwatanze icyo kirego kuri X atari umunyeshuri w’iyi kaminuza.
Ati “Icya mbere uriya muntu witwa Keza Leila, ariya ntabwo ari amazina y’umunyeshuri wacu, n’iriya shusho ntabwo tuyizi. Nubwo izina ari iry’umukobwa, nta n’ubwo wamenya niba ari umukobwa cyangwa umuhungu, nta n’ubwo wamenya niba ari umunyeshuri cyangwa atari umunyeshuri.”
Gusa yavuze ko bishoboka ko uyu watanze ikirego ashobora kuba ari umunyeshuro wenda agahitamo gushinga iriya konti kuko yayishinze muri Gicurasi uyu mwaka, kugira ngo ajye abashe kuvuga ibintu byamubayeho ariko we atigaragaje isura.
Umunyamakuru yabajije uyu muvugizi niba kuba yarahinduye amazina bivuze ko ibyo arega bidafite ishingiro, Kabagambe asubiza ko igihe ikirego cyatanzwe n’umuntu utazwi, ibyo arega na byo ushobora kubigiraho ikibazo.
Yagaragaje ko hari inzego zibishinzwe muri Kaminuza yari kuba yagejejeho ikibazo, gusa avuga ko atazi impamvu we yahisemo kwitabaza imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ubusanzwe dufite inzego z’abanyeshuri, ishami na Koleji. Hariya Huye hakorera koleji eshatu harimo iy’ubuganga, iy’ubucuruzi n’ubukungu, n’iy’ubugeni n’ubumenyi mbonezamubano. Ubuyobozi bw’izo koleji buba buhari n’ubuyobozi bw’ishami burahari […] asanze adashobora kubyitangira, ashobora kubinyuza mu buyobozi bw’abanyeshuri.”
Kabagambe yavuze ko mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda nta na rimwe bakiriye ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina.
Ati “Kiriya kibazo cyavuzwe ntabwo kirazanwa n’umunyeshuri ngo ntikitabweho ku buryo noneho yavuga ngo ngiye kubishyira kuri Twitter kuko twakigaragaje muri za nzego tuzi nticyahabwa agaciro.”
Gusa yavuze ko kuba inzego z’umutekano zinjiye muri iki kibazo hari byinshi zizabona binyuze mu iperereza bazakora kugira ngo kibashe gukemuka.





Ibitekerezo 0