Ibi yabigarutseho ku wa 28 Ugushyingo 2026, mu butumwa yahaye abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, ubwo yifatanyaga na bo mu Muganda rusange wo gutera ibiti wabereye mu Murenge wa Muhazi.

Mukantaganzwa yasabye aba baturage kwirinda amakimbirane, ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’ibindi byaha bishobora gutuma bisanga mu nkiko.

Ati “Mbifuriza ibihe byiza, gutera ibiti byinshi muri iyi mvura kugira ngo bifate bikure neza, kandi mbifuriza kwirinda amakimbirane iwanyu no mu baturanyi.”

Yakomeje abasaba kwirinda ihohotera rikorerwa abana n’abakuze, by’umwihariko akebura abagore bishora mu businzi n’izindi ngeso mbi, abibutsa uruhare rukomeye bafite mu kubaka igihugu.

Ati “Umugore w’u Rwanda ni umuntu ukomeye cyane, ubyarira igihugu, umuntu uteza imbere igihugu ariko abagore nka twe tujye twibuka izo nshingano.”

“Nta kaga nko kubona umugore wasinze. Nta kaga nko kubona umugore witeretse igicupa cya Mützig. Nta kaga nko kubona umugore wahetse umwana amucuritse mu mugongo.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko hari abagore yagiye abonaho iyo myitwarire, abibutsa ko bakwiye kwitwararika kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo mu miryango no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ntabwo rero izo nshingano wazishobora nawe ubwawe utari ku murongo. Mwishyire ku murongo mube ababyeyi b’u Rwanda bigisha abana beza, nibwo tuzagira abagabo beza, tukagira abakobwa beza, tukagira abagore baramya ingo zabo.”

Uyu muganda wabereye ahazwi nko kuri Site ya Kabeza, mu Kagari ka Byeza, mu Murenge wa Muhazi, ahatewe ibiti bisaga 12.000, byiganjemo ibya gakondo, ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.