Ibi Nizzo Kaboss na Queen Ringo babigarutseho mu kiganiro na IGIHE, ubwo bakomozaga ku mishinga bahuriyeho, irimo na filime y’uruhererekane bateganya gutangira gufatira amashusho mu mwaka utaha.

Nizzo yagize ati “Njyewe, n’iyo nakomeza gukora umuziki na sinema, nakomeza kuyikora kuko kuva na kera nakundaga filime. Nifuzaga gukina iziri ku rwego rwiza kandi ndi kumwe na Queen, ubizi, azamfasha.”

Queen Ringo yavuze ko uyu mushinga bakiri kuwukoraho, ariko ko bizeye ko mu minsi iri imbere uzagera ku rwego rwo gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane ko bakomeje kwisuganya mu bijyanye n’ubushobozi.

Ati “Ubu turi mu kwandika, ariko gukina filime nk’iyo dushaka biravuna kandi binasaba ubushobozi. Ntekereza ko umwaka utaha abantu tuzatangira kuyitunganya, ikaba yanajya hanze.”

Nizzo yaboneyeho gusaba abakunzi be gukomeza gukurikirana imikino akorana na Queen Ringo, ndetse bagakurikira na shene yabo ya YouTube, kuko ari na yo izanyuzwaho iyo filime.

Ati “Turi mu bikorwa byo kumenyekanisha shene yacu ya YouTube, ari na yo izacaho filime yacu. Babe bakurikira imikino turi kubaha, ibindi bazagenda babibona, kuko ni uburyo bwo kubaha ibyo baba bareba batatubuze, kandi n’ibindi bizaza bibyara umusaruro.”

Uretse iyi filime bamaze guteguza abakunzi babo, Nizzo na Queen Ringo bavuze ko bafite indi mishinga myinshi bahuriyeho, bazatangira gushyira hanze bitarenze muri Werurwe 2027.

Nizzo Kaboss na Queen bagiye guhurira muri filime
Nizzo Kaboss na Queen basanzwe bakinana imikino banyuza ku mbuga nkoranyambaga no kuri shene yabo ya YouTube