Miss Josiane ni umwe mu banyeshuri basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yize ibijyanye na Marketing mu ishami ryayo riherereye mu Karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi ye mu birori byabereye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, Miss Josiane yavuze ko kimwe mu bintu by'ingenzi yigomwe mu gihe yamaraga mu masomo ari ubwamamare, kuko yahisemo kugabanya ibikorwa by'imyidagaduro no kwitaza imbuga nkoranyambaga kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwiga.
Ati “Nigomwe ubwamamare, navuye mu by’inkuru no ku mbuga nkoranyambaga, mpitamo gukomeza amashuri. Iyo nsubije amaso inyuma nsanga ntacyo nahombye, kuko n’ubu nabigarukamo bigakunda.”
Nubwo yari afite izina rimaze kumenyekana mu Rwanda, Miss Josiane yavuze ko urugendo rwo kurangiza Kaminuza rutari rworoshye, cyane cyane ku bijyanye no kwitabira amasomo buri munsi.
Ati “Mu bintu byangoye harimo kujya mu ishuri buri munsi. Gukurikira amasomo buri munsi ntabwo byoroshye. Urebye, kujya ku ishuri buri munsi ni byo byangoraga. Yego, byari akazi, ariko muri Kaminuza urabizi ko umuntu aba yiyobora. Nakundaga gushukwa n’utundi tugahunda nkumva nasiba, ariko nakomeje kujya kwiga.”
Ku bijyanye no kwiga muri Kaminuza azwi n'abantu benshi, yavuze ko mu ntangiriro bishobora gutera imbogamizi, ariko uko igihe gihita abanyeshuri bigana bamenyera ko na we ari umwe muri bo, bakamufata nk’abandi.
Mwiseneza Josiane yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.
Yavuzweho cyane kubera urugendo rurerure yakoze n'amaguru ajya mu majonjora y'iryo rushanwa, ibintu byakoze benshi ku mutima bituma bamugaragariza urukundo n'inkunga mu buryo butandukanye.
Uko kwamamara kwe kwaje no kumuhesha ikamba rya Miss Popularity, rihabwa umukobwa uba ukunzwe cyane n'abakurikirana irushanwa.
Nyuma yo kugaragara cyane mu itangazamakuru no mu bikorwa bitandukanye, Josiane yaje kugabanya ibikorwa by'imyidagaduro, ahitamo kwibanda ku kongera ubumenyi no kubaka ejo hazaza he.
Nyuma yo gusoza amasomo, Miss Josiane yavuze ko afite gahunda yo kongera kwibanda ku bucuruzi bw'imyenda, akomeza guteza imbere iduka rye yari amaze igihe atagaragaramo cyane kubera kwita ku masomo.
Yavuze ko kurangiza Kaminuza ari intambwe ikomeye imwongerera amahirwe yo gukomeza kwagura ibikorwa bye no guharanira kugera ku zindi ntego yihaye.







Ibitekerezo 0