Uyu mukobwa yinjiye mu mwuga wo gukina filime bwa mbere akina muri filime yitwa ‘Coincedence’, yamuhesheje amahirwe yo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore mu Rwanda. Ni intambwe avuga ko imuteye ibyishimo bikomeye, cyane ko ari amahirwe yabonye mu gihe agitangira urugendo muri uru ruganda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sarah Musonera yavuze ko kuba filime ya mbere agaragayemo yahise imushyira mu bahatanira igihembo ari kimwe mu bintu byiza byamubayeho mu buzima.

Ati “Ni cyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima kuko filime ya mbere nakinnye yahise impesha amahirwe yo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore mu Rwanda. Ndatekereza ko nari naratinze ariko ni cyo gihe.”

Yakomeje avuga ko gukina filime ari inzozi yari amaranye igihe, kuko kuva mu bwana bwe yifuzaga kuzaba umukinnyi wa filime cyangwa umurika imideli. Icyo cyo kumurika imideli yakigezeho, none akaba yatangiye no kwinjira mu mwuga wa sinema.

Uyu mukobwa yanatangaje ko afite imishinga mishya ateganya gushyira mu bikorwa mu 2027, irimo na filime ye bwite yifuza gushyira ku isoko.

Sarah Musonera asanzwe azwi nk'umuhanga mu bijyanye no kumurika imideli
Akinjira muri sinema, filime ya mbere yakinnyemo yafashije Sarah Musonera kwinjira muri Mashariki African Film Festival aho ahatanye mu cyiciro cya 'Best Actress'