Tariki ya 25 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku bakirisitu bayemera, kuko bazirikana ivuka rya Yezu wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Yezu uyu ni we wacunguye abantu.
Ni umugoroba abakirisitu baharira ibitaramo bihimbaza Imana, bakanayishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe abandi bahitamo gutemberana n’abo mu miryango yabo.
IGIHE yageze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo insengero, Kiliziya Gatolika, Zion Temple Celebration Centre n’ahandi hatandukanye.
Abakirisitu Gatolika babukereye mu Misa y'Igitaramo cya Noheli by’umwihariko muri Paruwasi Cathedrale Saint Michel, yongeye kuba nto, hitabazwa ama-tente ariko na yo biranga biba iby'ubusa.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko ubutumwa bukomeye kuri uyu munsi ari ubwo kuzirikana urukundo rw'Imana.
Ati "Ubutumwa mbagezaho ni ukuzirikana urukundo Imana yadukunze yohereza umwana wayo kudukiza."
Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye Misa y'Igitaramo cya Noheli yabereye muri Paruwasi Cathedrale Saint Michel muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Antoine Cardinal Kambanda yibukije ko iyi ari Noheli ya 125 yizihijwe mu Rwanda kuko iya mbere yizihirijwe muri Misiyoni ya Save mu 1900 no muri Misiyoni ya Zaza muri uwo mwaka.
Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko mu mwaka wa 2026, Kiliziya igiye gutangira kubaka Paruwasi nshya ya Saint Michel izubakwa mu buryo bugezweho kandi bujyanye n'iterambere ry'Umujyi wa Kigali.
Rurangirwa ati “Urukundo rwonyine rwuzuye Imana cyane, rwarenze igipimo, irangije yijishura umwana wayo umwe rukumbi. Ndagira ngo mbwire abatuye Isi bose ko kuza kwa Yesu kristo kwaturutse ku rukundo Imana yakunze abari mu Isi kandi rwinshi cyane.”
ADEPR Nyarugenge
Noheli ni umunsi abakirisitu bawizihiza, bafata nk'ubibutsa ivuka rya Yezu wacunguye abo mu IsiAbakirisitu bo muri ADEPR bahariye uyu umugoroba ibitaramo bihimbaza ImanaAbabyeyi bagaragaza ko urukundo Yesu yakunze abari mu Isi ruhebujeADEPR imaze kugera abakirisitu barenga miliyoni eshatuNoheli yibutsa benshi ivuka rya Yezu KristuKorali Shalom yafashije abitabiriye igitaramo gususuruka binyuze mu ndirimboUmunezero uba ari wose ku bantu bakuru bishimira Noheli
Zion Temple Celeblations Centre
Umushumba w’Itorero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yanyuzagamo akaririmbaAbanyakigali bishimiye ijoro rya Noheli, bashima Imana ku byo yabakoreyeAsaph yagize yafashije abakirisitu kuramya no guhimbaza ImanaUmushumba w’Itorero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yahembuye imitima y'abakirisitu binyuze mu ijambo ry'ImanaBenshi bazirikanaga ibyo Imana yakoze bakayiramburira amabokoDr. Gitwaza yerekanye ko abantu bakwiye kugira urukundo no kutirengagizanyaZion Temple Celebration Centre, abakirisitu bari benshi
Muri Kiliziya Gatolika byari ibicika
Abakirisitu Gatolika basabwe kuzirikana urukundo Imana yakunze abari mu Isi, ikemera gutanga Yezu ngo abacungureKorali zagize umwanya uhagije w'igitaramoAntoine Cardinal Kambanda yavuze ko Noheli ari umunsi wo gucungurwa kwa muntuMusenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye Misa y'Igitaramo cya Noheli yabereye muri Paruwase Saint MichelKiliziya nshya ya Paruwasi ya Saint Michel izatangira kubakwa muri 2026Ubusanzwe Noheli ufatwa nk'umunsi ukomeye no kubana batoMuri Regina Pacis, misa yitabiriwe n'abasasaridotiAbagabo na bo banyuzagamo bagashima ImanaHakozwe umutambagiro mbere yo gutangira misaAntoine Cardinal Kambanda yavuze ku kubaka Cathedrale nshya ya Saint MichelAntoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kuba bakusanya inkunga yo kubaka urusengeroAbo muri Saint Michel bibukijwe ko hagiye gutangira kubakwa kiliziya nshyaKiliziya ya Saint Michel yamaze kuba nto kuko ijya ihita yuzura abandi bakabura aho bajyaBuri wese yasabwe itafari ku kiliziya nshya igiye kubakwaAntoine Cardinal Kambanda yibukije ko iyi ni ari Noheli y'i 125 yizihijwe mu Rwanda kuko iya mbere yizihirijwe muri Misiyoni ya Save mu 1900 no muri Misiyoni ya Zaza muri uwo mwakaKugeza ubu kiliziya gatolika igeze ku bakirisitu miliyoni eshanuAbakirisitu Gatolika barashima ImanaUrukundo rw'Imana rwatumye itanga umwana wayo YezuAbakirisitu beretswe ko bakeneye urumuri rw'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsiAntoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubutumwa bw'ingenzi ari ukwimakaza urukundoNoheli ibaye ku nshuro ya 2025 hazirikanwa ivuka rya YezuUrubyiruko n'abakuze bagiye mu gitaramo cya NoheliKiliziya igiye kubaka Cathedral nshya izasimbura isanzwe kuko yamaze kuba ntoSaint Michel igiye kwizihiza imyaka 50 imazeImyaka 125 irashize mu Rwanda hizihizwa noheliKiliziya ya Saint Michel yari yuzuye hifashishwa amahema
Hari abahisemo kwitemberera Umujyi wa Kigali
Uretse abahariye umunsi ubanziriza Noheli kujya mu nsengero, hari abahisemo gutemberana n'imiryangoAbafite ibikinisho by'abana nabo bashyizwe igororaMuri Kigali, ababyeyi bafataga abana babo bakabatembereza UmujyiAbana baba bahawe umwanya wo kwidagaduraAbanyarwanda bakunda kwizihiza Noheli bari mu byishimo bisendereyeNoheli aba ari umwanya wo gusabana mu miryango no kwagura ubushutiBenshi bahisemo gutemberana n'imiryango yabo
Ibitekerezo 0