Byamenyekanye ko impamvu y’ubu bugizi bwa nabi yari uko uyu mudugudu wari utuwe n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ko bwakozwe n’imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC irimo Mai Mai yibumbiye mu ihuriro Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Cpl Hategeminana Jean Claude wari uzwi nka Gasore ni umwe mu barwanyi ba FDLR bagize uruhare mu gutwika Umudugudu wa Nturo, akaba umwe mu batashye mu Rwanda mu bihe byavuba.
Mu kiganiro na IGIHE, Hategekimana yagize ati “Twabaga ku Nturo, duhabwa amasasu n’ibikoresho n’uwo bitaga Gen Mayanga wa FARDC, abiha Col Ruhinda wari uyoboye umutwe w’abarwanyi badasanzwe wa CRAP wa FDLR.”
Cpl Hategekimana yasobanuye ko M23 yabagabyeho igitero ku Nturo kuko bahagenzuraga, batsinzwe bafata icyemezo cyo guhunga batwitse inzu z’abasivili.
Ati “Noneho M23 yaraduteye aho ku Nturo twari turi, baduteye, turwana na bo, turatsindwa. Tumaze gutsindwa turavuga tuti ‘Aya mazu ntitwayasiga kandi ari ay’Inyenzi’. Ubwo abakomanda bacu bahita baduha amategeko yo kuyatwika.”
Yakomeje ati “Icyo gihe twashyize mu bikorwa amategeko twari duhawe n’abayobozi, ariko ntabwo uwaduhaye ayo mategeko ari Col Ruhinda ahubwo uwayaduhaye ni Nyiringabo Noheli kuko ni we twari turi hamwe aho ngaho ku Nturo na Col Sellah Cyrille, yari Umu-Nyatura, na General wa FARDC witwa Mugabo.”
Cpl Hategekimana yavuze ko mu Mudugudu wa Shangi i Masisi hari hari abasirikare bayobowe na Adjudant Chef Mayindi wahawe ibwiriza ryo gutwika inzu zaho, arangije amanuka ku Nturo, basubira inyuma bagana i Kagusa.
Ati “Twayatwikishije lisansi yari aho ku Nturo kuko abaturage baho barayicuruzaga. Bari bahunze kuko twari turi kuharwanira bahunze.”
Inzu zigera kuri 300 ni zo zatwitswe mu Mudugudu wa Nturo. Uretse gutwikirwa inzu, hari n’abanyazwe imitungo irimo inka ndetse n’ihene.
Nyuma y’iki gitero, M23 yakajije umutekano muri Nturo no mu bindi bice bihakikije, abari barahunze barataha, barongera bubaka inzu zabo, basubukura ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ubworozi.






Ibitekerezo 0