Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya ‘Improper Access’ cyabereye muri Camp Kigali.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga igihe ateganya gukora igitaramo cye bwite, Butera Knowless yagize ati “Ni ikibazo cy’igihe no kubitegura neza. Igihe nyacyo nikigera, tuzaha abantu igitaramo.”

Ibi abitangaje mu gihe hari amakuru avuga ko ashobora gutegura igitaramo cye bwite mu 2027, nubwo kugeza ubu nta makuru arambuye kuri iyo gahunda aratangazwa, haba ku ruhande rwe cyangwa urwa KINA Music ireberera inyungu ze.

Mu gitaramo cya ‘Improper Access’, Butera Knowless yataramiye abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye, anabamurikira indirimbo ye nshya yise ‘Ni Njyewe’, yari aherutse kubasezeranya.

Iyi ndirimbo yanditswe inatunganywa mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh.

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, akaba yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ryawo.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011, ubwo yasohoraga indirimbo ‘Komeza’, nyuma akomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Uzagaruke’, ‘Baramushaka’, ‘Peke Yangu’, ‘Te Amo’ na ‘Nzaba Mpari’.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Knowless yakoze ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, birimo ibyo kumurika album ze no gususurutsa abakunzi b’umuziki we.

Mu 2015, yanditse amateka ubwo yabaga umugore wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, rimwe mu marushanwa y’umuziki yari akomeye mu Rwanda.

Mu buzima bwe bwite, Butera Knowless yashakanye na Ishimwe Clement mu 2016, bakaba bamaze imyaka icumi babana. Clement ni na we bafatanya mu bikorwa by’umuziki binyuze muri KINA Music.

Butera Knowless yemeje amakuru y'igitekerezo cy'igitaramo cye amaze iminsi yishyuzwa n'abafana mu gihe amakuru ahari ahamya ko azagikora mu 2027