Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byahuje abanyamwuga n’abayobozi bakora mu ruganda rwa sinema na televiziyo baturutse mu bihugu bitandukanye.
Kwitabira ibi birori byari bifite umwihariko kuri Misago, kuko bibaye nyuma y’amezi abiri atangajwe nk’umwe mu banyamuryango ba International Academy of Television Arts & Sciences (IATAS), umuryango utegura ibi bihembo.
Misago yinjiye muri uyu muryango muri Nzeri 2026, aba umwe mu banyamwuga bakora mu ruganda rwa sinema na televiziyo bahurira muri wo, bagamije guteza imbere uru rwego no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.
International Emmy Awards ni ibihembo bigenerwa ibihangano bya televiziyo by’indashyikirwa byakorewe hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ibi birori, filime ya Carême yo mu Bufaransa yegukanye igihembo cya filime y’uruhererekane yahize izindi mu cyiciro cya Best Drama Series, mu gihe División Palermo – Season 2 yo muri Argentine yegukanye icya Best Comedy Series.
Bobby Schofield wo mu Bwongereza yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi, naho Mona Mina Leon wo mu Bubiligi ahabwa icy’umukinnyi w’umugore wahize abandi.
Filime mbarankuru Louis Theroux: The Settlers yegukanye igihembo mu cyiciro cya Documentary, mu gihe Leyla yo muri Turikiya yahize izindi mu cyiciro cya Telenovela.
Prisoner 951 yegukanye igihembo mu cyiciro cya TV Movie/Mini-Series, kigenerwa filime za televiziyo n’inkuru za filime zigizwe n’ibice bike.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byayobowe na Michael Urie, usanzwe ari umukinnyi wa filime, umuyobozi wazo akaba n’umunyarwenya.
Muri ibi birori kandi, Bela Bajaria yahawe igihembo cy’icyubahiro cya Founders Emmy, naho Gerhard Zeiler ahabwa icya Directorate Award.
Kwitabira ibi birori kwa Misago bije mu gihe akomeje kugira uruhare mu guteza imbere sinema nyarwanda, binyuze muri Zacu Entertainment na Zacu TV, bikaba n’umwanya wo guhura n’abandi banyamwuga bakora muri uru ruganda ku rwego mpuzamahanga.














Ibitekerezo 0