Ni inguzanyo izajya itangwa ku modoka umukiliya yashimye mu zicuruzwa na Akagera Motors, akazishyura mu gihe cy’imyaka itanu kandi ku nyungu ntoya.
NCBA Bank Rwanda Plc igaragaza ko bitewe n’ubushobozi bwa buri mukiliya, bashobora no kumugurira imodoka ya miliyoni zirenga 100 Frw mu gihe yazashobora kwishyura mu myaka itanu yagenwe.
Inguzanyo ishobora gutangwa ku kigero cya 100% by’imodoka yifuzwa n’umukiliya wa banki. Hari n’ubwo ushobora kuba ushaka ayo kongera mu gihe ufite make, nabwo ukaba wagana NCBA Bank Rwanda Plc bakakuguriza ayo ubura ngo wigurire imodoka y’inzozi zawe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imicungire y’ishoramari muri NCBA Bank Rwanda, Musafiri Daniel, yavuze ko nubwo bamaze imyaka ibiri batangije iyi nguzanyo yo gutunga imodoka, ubu bufatanye bugiye gufasha abakiliya kugera ku nzozi zabo.
Ati “Twishimiye gukorana na Akagera Business Group, turizeza abakiliya bacu ko binyuze muri ubu bufatanye bazajya babona imodoka zo mu bwoko bunyuranye zirimo n’iza BMW kandi bagasubizwa mu masaha 48. Ni inguzanyo izaba iri ku nyungu ntoya kuko iri hagati ya 16 na 17%.”
Yagaragaje ko bagiye kwagura imikoranire n’ibindi bigo bicuruza imodoka mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gushimangira amahitamo y’ababagana.
Musafiri yagaragaje ko inguzanyo batanga irebana n’abashaka kugura imodoka ishobora gutangwa ku muntu wifuza imodoka yo gutemberamo, iyo gukoresha akazi ko gutwara abantu n’ibintu cyangwa se imodoka yakwifashishwa mu bucuruzi.
Kugeza ubu imodoka zicuruzwa mu Akagera Motors, ikigo gishamikiye ku Akagera Business Group zirimo izo mu bwoko bwa Nissan, BMW, Toyota, KIA, Mahindra, FUSO, MSV n’zindi.
Zose zishobora gutangwa ku bakiliya ba NCBA Bank Rwanda Plc muri iyi gahunda y’inguzanyo.
Ku ruhande rwa Akagera Business Group, Umuyobozi Mukuru, Senthil Ganesh, yashimye ubu bufatanye agaragaza ko babwitezeho byinshi kandi ko ari inzira nziza zo gufasha abanyarwanda gutunga imodoka z’inzozi zabo.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi mu Akagera Business Group, Roopak Gorajia, yagaragaje ko binyuze mu mikoranire na NCBA Bank Rwanda nabo bazunguka kubona abakiliya bisumbuyeho.
Ati “Ibi bizatanga umusaruro ku baturage hano mu Rwanda, bizatanga kandi umusaruro kuri Banki ndetse natwe bizatugiraho impinduka nyinshi kuko bizatuma twunguka abakiliya bagura imodoka.Twizeye kubona abakiliya benshi batugana ku buryo imodoka nshya tuzibona ziri gukoreshwa.”
Yagaragaje ko umwihariko uri muri iyi gahunda ari uko umukiliya wa banki ashobora kugana Akagera Motors agahitamo imodoka yifuza, akamenya igiciro cyayo hanyuma akaba yasaba banki kumuguriza kandi mu masaha 48 gusa icyifuzo cye kiba cyasubijwe.
Imodoka itangwa iherekejwe n’ubwishingizi bw’umwaka wose, lisansi cyangwa mazutu bitewe n’icyo ikoresha yuzuye, bakanamuha garanti y’imyaka itatu ku buryo igize ikibazo bayigukorera ku buntu cyangwa ikaguranwa.
NCBA Bank ikorera mu bihugu bine muri Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya ariko ikaba ifite icyicaro gikuru i Nairobi muri Kenya. Ifite amashami 95 n’abakiliya barenga miliyoni 88,1.
Umuntu ukeneye amakuru arambuye ashobora kugana Akagera Motors cyangwa ishami rya NCBA rimwegereye.

















Amafoto: Yuhi Augustin





Ibitekerezo 0