Muri Kanama 2025 ni bwo Cadette yinjiye mu itangazamakuru, atangira gukorera Urban Radio, ari na yo radiyo yonyine yakozeho mbere yo gufata icyemezo cyo kurivamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko yasezeye mu itangazamakuru kuko yabonaga rimutwarira umwanya kandi atari ryo ryari intego ye nyamukuru.

Yagize ati “Nabonaga biri kundira umwanya kandi intego yanjye mu buzima ntabwo iri mu itangazamakuru, iri muri siporo. Buri gihe nkunda kugerageza ibintu bishya, ariko mu mezi arindwi namazeyo nabonaga ko ibyo nshaka n’ibyo mbona bitavamo, ahubwo bikantwara umwanya. Kandi nubaha igihe cyanjye.”

Uyu mukobwa yari yaratangiye akora ikiganiro ‘Midday Rundown’ yahuriragamo na Umutesi Joy Monique Mignonne, cyatambukaga kuri Urban Radio kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa tanu za mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa.

Miss Cadette yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, nubwo yatashye nta kamba yegukanye.

Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, yakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga, bituma arushaho kumenyekana no kuba ikimenyabose mu bakoresha izo mbuga.

Kuri ubu, akomeje kwiyegurira ibikorwa bya siporo, aho yateguye igikorwa yise ‘Women Wellness’, ahuriza hamwe abagore bagakora imyitozo ngororamubiri hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza no kubashishikariza kugira umuco wo gukora siporo.

Miss Cadette yasezeye mu itangazamakuru yari yemeje ko yinjiyemo akunda cyane
Miss Cadette ahamya ko yaretse itangazamakuru kuko ryamutwariraga umwanya yakabaye akoresha ibindi
Miss Cadette ahamya ko nyuma yo guhagarika iby'itangazamakuru, umwanya we wose yawuhariye ibijyanye na siporo