Ally Soudy yahisemo guhindura izina ry’ibi birori nyuma yo kubona ko abantu batari bakiriye neza kuba yarahisemo kubyiyitirira, abihuza n’izina rye.
Ati “Njye nari naravuye muri Amerika menyereye ko abantu bakora ibiganiro bakoresha amazina yabo. Mera nka wa mwana babwiye ko azi kwiruka, akiruka akarenga iwabo. Naho iwacu ntabwo ibyo bintu biratangira gukora, ntabwo abantu baratangira kubyumva.”
Ally Soudy avuga ko nyuma yo kubitekerezaho yafashe icyemezo cyo guhindura izina ry’ibirori, agasubira ku murongo ujyanye n’uko Abanyarwanda bakiriye igitekerezo cye. Yahisemo kubyita ‘Kabaret Kigali’, nubwo intego n’imiterere yabyo bitahindutse.
Ati “Buriya urebye intumbero yanjye ni ugukora urubuga ruhuza ibyamamare aho kwiyamamaza. Ubundi icyifuzo cyanjye ni ugukora Kabaret izaba ari nini muri Afurika. Ibyo ndabitekereza, ikibura ni amafaranga gusa.”
Iki kizaba ari igitaramo cya mbere cyitwa ‘Kabaret Kigali’, ariko kikaba kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko mu 2023 cyari cyiswe ‘Ally Soudy & Friends Live Show’.
Ibi birori bizabera muri Kigali Universe ku wa 28 Ugushyingo 2026, bikazahuza ibyamamare bitandukanye mu ngeri z’imyidagaduro.
Mu bamaze kwemezwa ko bazitabira harimo Itorero Inyamibwa, Itorero Inganzo Ngari, Amalon, Jules Sentore, Diez Dolla, Utah Nice n’abandi batandukanye.








Ibitekerezo 0