Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango, yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Mushikiwabo yavuze ko imbaraga za OIF zishingiye ku guhuza ibihugu byo ku migabane yose, bifite ingano n’imyumvire bitandukanye, ariko bishobora kubakira ku byo bihuriyeho.

Ati “OIF si ihuriro ry’ubwirinzi kandi ubumwe bwayo ntibusobanura ko ibihugu byose bigomba kugira imyumvire imwe. Tugomba kandi kwirinda kugusha OIF mu bibazo bireba umubano w’ibihugu bibiri, kuko byayicamo ibice.”

Yashimangiye ko agaciro k’uyu muryango gashingira ku bushobozi bw’abawugize bwo guhurira ku bibahuza, bafatwa kimwe, maze ubudasa bwabo bukabafasha kugira ijambo no kubaka icyizere.

Amahoro akwiye kongera gushyirwa imbere

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko yo kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye.

Mushikiwabo yavuze ko amakimbirane yarushijeho gukaza umurego mu myaka ibiri ishize, bityo ibihugu bikaba bikwiye gufata ingamba zituma umutekano muke n’imibabaro y’abantu bidafatwa nk’ibisanzwe.

Ati “Kongera gushora imbaraga mu mahoro ni ukwanga ko umutekano muke uba ihame. Ni ukwanga ko imibabaro y’abantu ihinduka ibintu bisanzwe.”

Yagaragaje ko kuba iyi nama yabereye muri Cambodge bifite igisobanuro cyihariye, kuko iki gihugu cyanyuze mu ntambara na Jenoside, nyuma kigahitamo inzira yo kongera kwiyubaka.

Yibukije ko Amasezerano ya Paris, yasinywe mu myaka 35 ishize, yafunguye inzira yo kongera kubaka Cambodge nyuma y’imbaraga za dipolomasi zahurijwe hamwe.

Ati “Ni amateka afite byinshi ahuriyeho n’ay’igihugu cyanjye, u Rwanda.”

Mushikiwabo yavuze ko OIF isanzwe ifasha mu kubungabunga ibiganiro no gusubukura imishyikirano, ariko ko umusaruro w’izo mbaraga ushingira ku bushake bwa politiki bw’impande bireba.

Yashimangiye ko uyu muryango utagarukira ku bufatanye gusa, ahubwo ufite n’ijambo mu bya politiki, rigomba kurushaho kumvikana mu bibazo mpuzamahanga.

Mushikiwabo yanagejeje ku bayobozi ubutumwa bw’urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa, rwagaragaje ko amahoro n’iterambere bidashobora kuramba igihe rudafite akazi n’uruhare mu gufata ibyemezo.

Ati “Hatabayeho kubona akazi, koroherezwa urujya n’uruza hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibyateye imbere, ndetse n’uruhare nyakuri rw’urubyiruko mu byemezo, nta mahoro, umutekano cyangwa iterambere bishobora kuramba.”

Yatangaje ko guhera mu 2027, OIF izatangiza umushinga mushya urimo urubuga ruzafasha urubyiruko yahuguye kugera ku kazi, kubona imirimo ihemberwa cyangwa kwihangira ibikorwa.

Hazatangizwa kandi gahunda yo kongera uruhare rw’abagore mu mirimo y’ejo hazaza, cyane cyane ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano. Iyi izakomereza ku muhamagaro watangiwe i Kigali mu nama y’abaminisitiri yabaye umwaka ushize, yibanze ku guteza imbere uburinganire.

Mushikiwabo yasabye kandi ko indimi n’imico y’ibihugu bigize OIF bigira umwanya mu ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, ijwi ry’uyu muryango rikarushaho kumvikana mu micungire y’amakuru no mu guteza imbere ibikubiye mu rurimi rw’Igifaransa ku mbuga z’ikoranabuhanga.

Yasoje asaba abayobozi gutuma inama ya Phnom Penh izibukwa nk’iyatumye umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa urushaho kugira uruhare mu kurengera amahoro.