00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umurambo w’umukecuru w’imyaka 70 wasanzwe mu musarane, harakekwa umwuzukuru we

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Umukecuru w’imyaka 70 y’ amavuko witwa Nyiraribagiza Felecita wari utuye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura Umudugudu wa Rugeyo, bamusanze mu musarane yarapfuye, bigakekwa ko byakozwe n’umwuzukuru we bahoze babana nyuma akaza kumwirukana kubera ko yamukekagaho ubujura.

Ni amakuru amenyekanye mu gitondo cyo kuwa 11 Ukuboza 2020 ahagana saa moya, ubwo umwe mu bandi buzukuru b’uyu mukecuru yabonye uwo musore yazindukiye mu rugo rw’uwo mukecuru, arimo gusahura ibintu birimo, amubajije impamvu arimo gutunda ibiri mu nzu kandi barabuze nyirakuru, ahita yiruka baramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yavuze ko uyu mukecuru yari amaze iminsi itatu yarabuze, umurambo we ukaba wasanzwe mu musarane.

Yagize ati " Uyu mukecuru yibanaga mu nzu, kuva kuwa Gatatu yari yarabuze tutazi aho ari, muri iki gitondo nibwo umwuzukuru we w’imyaka 25 bahoze babana ariko akaza kumwirukana kubera yahoraga amutesha umutwe kandi ari n’umujura kabuhariwe, yabyukiye mu rugo rw’uyu mukecuru gusahura ibiri mu nzu, undi mwuzukuru we amubonye amubaza icyo akora aho kandi barabuze umukecuru wabo ahita yiruka"

" Byatumye bakeka ko ariwe wabikoze kuko yahise ahunga n’ubu ntituzi aho ari. Hakurikiyeho gushakisha uwo mukecuru bageze mu musarane we basanga ariho bamujugunye yarapfiriyemo, mbere yo kwica uyu mukecuru nabwo babanje kwica utwana tw’ihene tubiri yari yoroye. Turi gukeka uyu mwuzukuru we kuko yari asanzwe ari igisambo gikomeye. Yari yaranaciwe mu muryango n’uyu mukecuru yaramwirukanye"

Kugeza ubu ibikorwa byo gukura uyu murambo wa nyakwigendera mu musarane biracyakomeje, mu gihe hakirimo gushakishwa uyu mwuzukuru we ukekwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .