Uyu mushinga ugaragara nk’igisubizo mu iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’isuri iva nko mu misozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga yiroha muri uyu mugezi, uzibanda ahanini mu gutera ibiti bifata ubutaka kandi byabangikanywa n’ibihingwa, bigatanga akazi ku bazabitera nkuko umukozi muri uyu mushinga Pamphile Bakundukize yabibwiye IGIHE.

Yavuze ko uretse ku nkengero za Nyabarongo, hazanaterwa ibiti muri iyi misozi, hanakorwa ibikorwa bibungabunga ibidukikije ku batuye kiriya gice.

Bakundukize ati: “Tuzafasha abaturage mu bindi bikorwa bifasha ubuzima; nko kubaka biogas no gutekera ku mashyiga ya rondereza, kuko tuzabarinda kwangiza ibidukikije ariko tukabigisha igisimbura ibyo bakoreshaga.”

Aha kandi, yavuze ko bagiye kubanza gukora amakarita ajyanye n’umwihariko wa buri gace, bakazakurikizaho guhugura abafashamyumvire mu kubungabunga ibidukikije cyane cyane hitawe ku batuye ibi bice, kuko bazigishwa no gusigara babirinze.

Umushinga witezweho byinshi no kuzahura imibereho y’abaturage
Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, bavuga ko uyu mushinga witezweho byinshi kandi ko wateguwe nyuma yo kubona ingaruka zitandukanye zaterwaga n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse ngo hibajijwe n’uburyo burambye bwo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Nyabarongo bikazafasha abaturage kutongera gutakaza ubutaka bwera bwatwarwaga n’isuri bujya muri uyu mugezi.

Ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko mu bikorwa by’ingenzi amafaranga arenga miliyari y’uyu mushinga azakora, harimo kubungabunga ubutaka kuri hegitari ibihumbi bitatu birenga mu Mirenge 7; ari yo Rongi, Nyabinoni, Kiyumba, Rugendabali, Kibangu, Mushishiro na Kabacuzi yo mu Karere ka Muhanga, ngo akaba ari yo izakorerwamo ibikorwa byo kubungabunga inkengero z’Umugezi wa Nyabarongo, bikanatuma abahinzi barushaho kubona imvura kuko hazaba hatewe ibiti ku misozi ya Ndiza.

Uyu mushinga uzamara imyaka 3, biteganyijwe ko uzakorerwa ku buso bwa hegitari 3201,7 ukazagera ku bagenerwabikorwa nibura ibihumbi 28, aho amafaranga agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda uzakoreshwa, yatanzwe n’ikigega gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda (FONERWA/Fond National pour l’Environnement au Rwanda).

Bakundukize yabwiye IGIHE ko uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda
Bakundukize yabwiye IGIHE ko uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda
Isuri ni yo imanukana ubutaka bwo ku misozi bukanduza amazi ya Nyabarongo
Isuri ni yo imanukana ubutaka bwo ku misozi bukanduza amazi ya Nyabarongo
Ibiti bizaterwa ku nkengero za Nyabarongo no ku misozi iyikikije
Ibiti bizaterwa ku nkengero za Nyabarongo no ku misozi iyikikije