Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga.

Abaguye muri iyi mpanuka ni Mukundiyukuri Evode w’imyaka 29, Muzigabanga Oswald w’imyaka 41 na Musabyimana Jean w’imyaka 39.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Musabwa Aimable, yemeje aya makuru, avuga ko bose bari abaturage bo mu murenge ayoboye.

Yasobanuye ko ubuyobozi bwamenye iby’iyi mpanuka, bugahita butabara bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kugira ngo imirambo y’abari bagwiriwe n’ikirombe ikurwemo.

Ati “Amakuru twayamenye maze inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze twihutira kujyayo dufatanyije n'abaturage imirambo tuyikura mu kirombe”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga bwatangaje ko umwe mu baguye muri iyi mpanuka yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi agaragaza ko aba bantu batatu bikekwa ko bari barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikirombe baguyemo cyari cyarafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), nyuma yo gusanga kitujuje ibisabwa kugira ngo gikorerwemo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imirambo y’aba bantu batatu yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma.