Umubare munini w’abakora aka kazi kugeza ubu urakennye cyane ku buryo bifuza gufashwa mu buzima bwa buri munsi nk’uko byagaragajwe n’Umuryango utegamiye kuri leta (Bureau Social de Developpement, BSD) muri Nyakanga 2017.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango ku ngo 190 zo mu murenge wa Muhanga, usanga abaturage bakora mu birombe ariko ntibamenye gucunga umusaruro w’ibyo bavanyemo bibakenesha aho kubateza imbere.

Muri bimwe mu bikenesha aba bakozi harimo kuba bahemberwa mu ntoki na bwo amafaranga akabageraho bitinze imyenda yarabaye umurengera nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ibikorwa by’iterambere mu muryango BSD, Yvonne Mutakwasuku.

Yagize ati “Urebye usanga bahemberwa mu ntoki, abenshi barafashe amadeni bakabanza kwikiranura n’abo babereyemo imyenda hakaba n’abayamarira mu kabari ntibagire icyo bageza mu rugo, nyamara bahembewe ku bigo by’imari hatabura igisigara”.

Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), uyu muryango urateganya kwigisha imiryango 300 kwizigamira no gukora imishinga yo kwiteza imbere.

Iyi gahunda izibanda ku kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto ndetse no kubigisha gukorana n’ibigo by’imari bibasha kubaha inguzanyo ziciriritse zizafasha imiryango kubona ibyo bakora byunganira ababa bagiye gukora mu birombe.

Nkuko bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Innocent Kayiranga, uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda uzafasha Akarere kwesa imwe mu mihigo yo guhashya ubukene.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent(iburyo) n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya BSD
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent(iburyo) n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya BSD
Umuyobozi w'imishinga n'ibikorwa by'iterambere muri BSD, Yvonne Mutakwasuku
Umuyobozi w'imishinga n'ibikorwa by'iterambere muri BSD, Yvonne Mutakwasuku