Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2026, kibera muri Kigali Universe, aho cyahuje abahanzi n’amatsinda anyuranye mu rwego rwo guha abakunzi b’imyidagaduro uburyo bushya bwo kwishimira impano z’Abanyarwanda.
Abahanzi barimo Gisa cy’Inganzo, Amalon na Jules Sentore bari mu basusurukije abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri Kigali Universe, mu gihe hanitabiriye amatorero abiri akomeye mu Rwanda nka Inganzo Ngari na Inyamibwa.
Iki gitaramo cyanagaraje impano z’abandi bahanzi barimo n’abanyarwenya nka Pirate na Ambasaderi w’abakonsomateri n’abandi banyuranye.
Uretse ibitaramo by’abahanzi, muri ‘Cabaret Kigali’ hanatanzwe ibihembo bigamije gushimira no guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda.
Muri ibyo bihembo, Diez Dola yahembwe nk’umuhanzi ugaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda, igihembo yahawe mu rwego rwo kumushimira no kumutera imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rw’umuziki.
‘Cabaret Kigali’ ni igitaramo gishya Ally Soudy yazanye mu rwego rwo guhindura uburyo ibitaramo by’imyidagaduro bitegurwa mu Rwanda, kikaba cyarasimbuye izina rya ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ yari yarateguraga.
Ally Soudy yari amaze imyaka itatu adategura igitaramo cye bwite, nyuma y’icyaherukaga kubera muri Camp Kigali mu 2023.


















































Amafoto: Kwizera Remy Moses





Ibitekerezo 0