Uru rubuga rwamuritswe ku wa 11 Ugushyingo 2026, rushobora gukoreshwa kuri telefone zikoresha sisitemu za Android na iOS.
MTN One TV ni urubuga rukora nka televiziyo ngendanwa, aho umuntu ashobora kureba imiyoboro ya televiziyo ikorera mu Rwanda no mu mahanga, filime, indirimbo n’ibindi biganiro by’imyidagaduro, atiriwe akenera televiziyo isanzwe.
Uretse korohereza abakiliya kugera ku biganiro n’imyidagaduro, uru rubuga rwitezweho kugira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko binyuze mu guha abakora filime n’abahanzi andi mahirwe yo kugeza ibihangano byabo ku babikurikira.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, René Nzabakira, yavuze ko MTN One TV ari urubuga rwashyizweho hagamijwe kwagura uburyo ibihangano Nyarwanda bigera ku babikeneye, asaba ababikora kurugana.
Ati “Turahamagarira abafite ibihangano mu Rwanda gukomeza kutugana, kuko uru ari urubuga rushya rwo kwerekaniraho ibikorwa byabo. Hari abo turi kuvugana na bo nka Mashariki n’abandi, kandi twiteguye kuganira n’abandi bose kugira ngo ibihangano byabo bigere ku bakiliya bacu barenga miliyoni icyenda.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko serivisi z’itumanaho zikomeje kwaguka ku buryo zitakigarukira ku guhamagara no gukoresha internet gusa, ahubwo zinagira uruhare mu korohereza abantu kubona amakuru n’imyidagaduro.
Ati “Ikoranabuhanga ntirigarukira gusa ku bikorwa by’itumanaho, ahubwo rinadufasha kumenya amakuru yo hirya no hino, ibigezweho ndetse no kugira ubushobozi bwo kureba ibintu dukunda.”
Yagaragaje ko MTN One TV iri mu buryo bwo gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga mu kugeza serivisi zitandukanye ku bakiliya.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Eraste Rurangwa, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gukwirakwiza ikoranabuhanga, ariko hakiri icyuho mu bijyanye n’ibihangano n’andi makuru Abanyarwanda babona iyo bageze kuri internet.
Ati “U Rwanda rumaze igihe mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga. Twakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutunga telefone zigezweho no kubigisha gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga, kandi ibyo bigomba gukomeza.”
Yakomeje agira ati “Ariko hari icyuho kijyanye n’ibyo abaturage bareba iyo bageze kuri internet. Ni yo mpamvu dukomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahanga ibihangano kubibyaza amafaranga, kwagura ibikorwa byabo no kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Umukinnyi akaba n’utunganya filime Nyarwanda, Niyitegeka Gratien, yavuze ko MTN One TV ishobora kuba igisubizo kuri kimwe mu bibazo bimaze igihe bibangamiye abakora filime mu Rwanda, kijyanye no kubona amasoko ahagije yo kugurishaho ibihangano byabo.
Ati “Mu Rwanda twari dusanzwe dufite ikibazo cy’aho tugurishiriza ibihangano byacu nka filime, kuko kugeza ubu inyinshi zijya kuri YouTube gusa, izindi nzira ntizitwishyura. Ahandi hari kuri ZACU ya Canal+ ndetse na Televiziyo Rwanda yaguze filime imwe. Izindi zose ni kuri YouTube gusa.”
Niyitegeka yavuze ko kuba hagiyeho urundi rubuga rushobora kwakira filime Nyarwanda ari amahirwe ku bazitunganya, kuko bishobora kubafasha kugera ku bantu benshi no kongera amafaranga binjiza mu bihangano byabo.
MTN One TV yiyongereye ku zindi nzira z’ikoranabuhanga zifasha abantu kubona amakuru n’imyidagaduro, ikaba initezweho gutanga andi mahirwe ku bahanzi n’abatunganya filime Nyarwanda yo kugeza ibihangano byabo ku isoko.
Ukoresha uru rubuga azajya yishyura guhera kuri 250 Frw ku munsi, agakurikira ibihangano byose birubonekaho.















Ibitekerezo 0