Iri rushanwa riri kubera i San Juan muri Puerto Rico, ribaye ku nshuro ya 75. Ryitabiriwe n’abakobwa 116, aho ibikorwa byo kwiyerekana mu myambaro yo kogana no mu myenda y’ibirori byabaye ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Abakobwa 30 bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho bazamenyekana ku mugaragaro mu ijoro rya nyuma riteganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2026, ari na bwo hazamenyekana uwegukana ikamba.

Ku ruhande rwa Afurika, iri rushanwa ryagaragayemo ibihugu bitandukanye birimo Botswana, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Uwegukana ikamba rya Miss Universe ntahabwa ikamba gusa, kuko anahabwa ibihembo by’amafaranga n’amahirwe atandukanye ajyanye n’inshingano ze zo guhagararira iri rushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko uwegukanye ikamba ahabwa ibihembo by’amafaranga bigera ku bihumbi 250 by’amadolari ya Amerika (miliyoni zirenga 360Frw) , agahabwa kandi umushahara wa buri kwezi ushobora kugera ku bihumbi 50 by’amadolari (arenga miliyoni 70Frw) wo gufasha mu bikorwa n’ingendo bijyanye n’inshingano ze. 

Uwegukanye ikamba kandi ahabwa icumbi ryiza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’umwaka wose, agafashwa mu ngendo, imyambaro, kwisiga no gutunganya imisatsi igihe yitabira ibikorwa bitandukanye.

Ikindi gihembo gikomeye ni ukwambikwa ikamba rishya ryiswe ‘The Radiance of an Eternal Legacy’. Iri kamba rikoreshwa n’uwatsinze mu gihe cy’umwaka nubwo ari umutungo w’irushanwa.

Uwegukanye ikamba aba kandi Ambasaderi wa Miss Universe ku Isi, akitabira ibikorwa by’ubugiraneza, ibiganiro mpuzamahanga n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Abakobwa bane bahagarariye imigabane itandukanye na bo bazahabwa amakamba yihariye azwi nka ‘Continental Queens’, mu gihe abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa imyanya ya ba Nyampinga bungirije kuva ku mwanya wa mbere kugeza ku wa kane. Ibihembo birimo n’iby’amafaranga bahabwa ntibiratangazwa ku mugaragaro.

Uzegukana ikamba rya Miss Universe 2026 azaba asimbuye Fátima Bosch wo muri Mexique, waryegukanye muri iri rushanwa mu 2025.

Abagize akanama nkemurampaka bitegereza uburyo abakobwa batambuka imbere yabo
Abahatana muri Miss Universe batambuka imbere y'akanama nkemurampaka mu mwambaro wa Bikini
Abahatanira ikamba banamuritse amakanzu magufi yo guserukana