Tariki ya 26 Ukwakira 2026, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo mu matora y’abagize Inama Njyanama z’uturere.
Kugeza kuri uyu wa 30 Ukwakira, abakandida bashaka imyanya mu Nama Njyanama z’uturere batujuje ibisabwa, basabwe kubyuzuza kugira ngo bazasohoke ku rutonde ndakuka.
Kuri uyu wa 30 Ukwakira, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubwo yavaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yabaye umuganga mu bitaro bya Ruhengeri, ashinzwe kubaga.
Ati “Icyo gihe nari maze iminsi menye gukora operations zikomeye. Ababizi neza twakoranye bazi ko twabagaga umwingo ndetse na urgences zo mu nda, kwa kundi amara atoboka cyangwa agasobana.”
Yasobanuye ko yababazwaga no guhamagarwa nijoro kugira ngo ajye kubaga amara yatobotse, biturutse ku ndwara ya ‘Typhoid’ iterwa n’umwanda, ahamya ko akenshi yaterwaga n’ikigage cyanduye abantu babaga baranyoye.
Ati “Mu nda tukahoza, amara tukayafatanya bigoranye, akenshi hakazamo ibibazo, kwa kundi amara yanga gufatana, bigatinda, umwanda ukajya usohokera mu nkovu.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abarwayi benshi babonaga amafaranga yo kwenga ikigage no kukinywa ariko ntibishyure ubwisungane mu kwivuza, ku buryo byagoranaga kubabonera imiti, ntibanishyure ibitaro.
Yasobanuye ko, nk’umuganga, yumvaga yajya mu buyobozi bw’akarere, akajya abaza ibibazo by’ubwisungane mu kwivuza butishyurwa no kugabanya umwanda mu baturage.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yatanze kandidatire yo kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, ahagarariye Umurenge wa Muhoza, irakirwa, hakurikiraho kwiyamamaza.
Ati “Ikintu cyangoye cyane ni ukumenya uko niyamamaza. Ko ntari narigeze njya mu yandi matora, nari guhera he? Ikindi bati ‘Muri benshi, ugomba gukoresha iminota’.”
Yavuze ko ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, yasobanuriye abaturage ko ari we ubakira barwaye, yabageza ku iseta akabona ibibazo byinshi biterwa n’umwanda kandi ko kubera kutishyura ubwisungane, hari ubwo imiti ibura cyangwa bagataha bambuye ibitaro, ahera aho abasaba kumutora kugira ngo akemure icyo kibazo.
Ati “Abaturage nkabona ntibakomye amashyi, bakicecekera. Undi akajyaho akaba avuze uwo ari we, ati ‘Mu murenge aha twahafatanya ibi, ku birunga tuzagira dutya, umusaruro w’ibirayi, ifumbire, imiyoborere myiza…”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko byageze aho arambirwa, abaza umuntu bari kumwe impamvu abona abaturage batamwishimiye n’icyo baba bamuhora.
Yasobanuye ko uwo muntu yamusubije ko icyo abaturage bamuhora ari uko avuga ibyo kubabaga, kandi mbere y’uko barwara hari ibindi bakeneye byateza imbere ubukungu bwabo, imiyoborere myiza n’ibikorwaremezo.
Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Kuva ubwo aho gukomeza niyamamaza cyane, nahisemo gutega amatwi uko abandi biyamamaza, bigeze ku munsi wa nyuma kandidatire nyikuramo kuko natinye gusebera mu cyumba cy’itora.”
Yavuze ko kuva ubwo yagiye mu nzego z’urubyiruko ahereye mu mudugudu, azamura ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu kubera ko yakuye amasomo ku byamubayeho ubwo yashakaga umwanya mu Nama Njyanama y’Akarere.
Ati “Ni ho nahuriye n’inshingano z’ubukorerabushake, zituma umenya neza Umunyarwanda n’uburyo wamufasha uramutse umuyobora. Isomo nakuyemo ni uko gutangira ibikorwa by’ubukorerabushake ukirangiza secondaire no muri kaminuza biguhuza n’abaturage, bituma umenya umuryango nyarwanda mu buryo bwuzuye.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubuhanga bw’umuntu mu ishuri no mu kazi budahagije, ahubwo ko igisabwa ari ugukorana n’abandi, gutega abaturage amatwi no kutishyira hejuru, ibyo bikaba ari byo bikwiye kuranga abashaka kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere.





Ibitekerezo 0