Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026, mu Igororero rya Nyamasheke, ubwo hasozwaga icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ahabwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegura kurangiza ibihano byabo.

Aya mahugurwa agamije kubafasha kongera kwisanga mu muryango nyarwanda, kubana neza n’abandi no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ni amahugurwa yatangiye mu ntangiriro za 2025, nyuma y’uko hagaragaye ko hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside barangizaga ibihano bagataha bagifite ingengabitekerezo yayo, bigaragaza ko batari barahindutse by’ukuri.

Aya mahugurwa amara ukwezi, aho isomo rya nyuma abagororwa barihabwa bari kumwe n’abagize imiryango yabo, barimo abana, abo bashakanye n’abandi bafitanye isano.

Mugiraneza Théophile, wavuze mu izina ry’abana bafite ba se barangije aya mahugurwa, yavuze ko biteguye kubakira neza mu miryango, kubereka uko yagiye yaguka no kubafasha kubona ibikorwa bibateza imbere.

Icyakora, yagaragaje ko hari imyitwarire badashaka ko ababyeyi babo batahana, irimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubusinzi.

Ati “Ntabwo twifuza ko bazataha bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nta n’ubwo twifuza ko bazataha bafite ubusinzi, kuko Leta y’u Rwanda iri kubaka umuryango nyarwanda uzira ubusinzi.”

Sabamahoro Innocent, wavuze mu izina ry’abagororwa 533 barangije aya mahugurwa, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mahirwe bahawe yo kwigishwa no gufashwa guhinduka.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho urwego rushinzwe igorora, inategura amahugurwa abafasha gusobanukirwa n’ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati “Ubu natwe turi mu murongo mwiza wo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Ntabwo tuzatezuka ku murongo mwaduhaye. Tuzasanga abo twahemukiye tubasabe imbabazi, kubera ko twahindutse.”

Sabamahoro yijeje ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwitabira gahunda za Leta.

Ati “Tuzarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tuzimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, tuzitabira gahunda zose za Leta. Nsoje nshima imbabazi twahawe.”

Minisitiri Dr Jean-Damascène Bizimana yabwiye abagororwa barangije amahugurwa ko bagize ibyago byo kuyoborwa n’ubutegetsi bwabibye amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda, byaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabasabye kwemera uruhare bagize muri Jenoside, anabibutsa ko hari Abahutu banze kwijandika mu bwicanyi, bagakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yagaragaje ko nubwo bahemukiye bagenzi babo n’igihugu, ndetse ibikorwa byabo bikagira ingaruka ku isura y’umugabane wa Afurika, bafite amahirwe yo kuba bari mu gihugu gifite ubuyobozi bwita ku baturage.

Yabasabye gukoresha amahirwe bahawe, bakajya kubana neza n’abandi Banyarwanda, birinda ipfunwe, kwigunga no kwishongora.

Ati “Nimumfashe kandi namwe mwifasha. Mutahe, mugende mugire uruhare mu gufasha ubwo buyobozi, mugende mubane neza n’abandi baturage. Ntimujyane ipfunwe, ahubwo mujyane kwicisha bugufi.”

Dr Bizimana yagaragaje ko mbere y’uko aya mahugurwa atangira, hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside barangizaga ibihano byabo bagataha bishongora, ndetse bamwe bagatera ubwoba abatanze ubuhamya bwatumye bagezwa imbere y’ubutabera.

Yavuze ko iyi myitwarire itakigaragara, abihuza n’umusaruro w’amahugurwa ategurirwa abagororwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.

Ati “Ubu byaracitse, ariko mu myaka yashize byajyaga bibaho umuntu akagenda yirata ngo: ‘Sha, igihano ndakirangije njyewe.’ Akajya kureba inyangamugayo zaciye urubanza, akajya kureba abatanze ubuhamya ku bwicanyi yakoze, ngo ‘Njyewe ndaje, nje kubamara, aho naryamaga ndahazi.’ Ikitwereka akamaro k’ibi biganiro. Ibyo bintu ntabwo tukibibona.”

Kuva aya mahugurwa yatangira mu ntangiriro za 2025, hamaze guhugurwa abagororwa 2.748, barimo abagabo 2.544 n’abagore 204.

Mu barangije icyiciro cya 10, harimo abagororwa 533, barimo abarenga 350 bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo.