Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri Arakwiye yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe.

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’imitwe irindwi n’ingingo 96, ugamije gusimbura Itegeko Nº 48/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ibidukikije.

Wateguwe hagamijwe kurushaho kurengera ibidukikije n’abaturage, guteza imbere imikoreshereze irambye y’umutungo kamere no gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu ngingo ziwukubiyemo harimo iya 19, iteganya ko ibikorwa cyangwa imishinga ishobora kwangiza ibidukikije izajya itangirwa ingwate yo kubisana nyuma y’uko ibikorwa birangiye.

Biteganyijwe ko Iteka rya Minisitiri rizagena imishinga izajya isabwa iyo ngwate, uburyo bwo kubara agaciro kayo n’uko izajya itangwa.

Ingingo ya 20 yo iteganya ko uburenganzira bwo gusaba gusubizwa ingwate yo gusana ibidukikije burangira nyuma y’amezi atandatu, uhereye igihe byemejwe ko ibikorwa byo kubisana byarangiye.

Izi ngingo ni zo Depite Tumukunde Hope yahereyeho abaza Minisitiri Arakwiye ingamba ziteganywa mu gusana ahangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane ibisimu byatawe n’ababucukuraga mu myaka yashize.

Yagaragaje ko hari ibisimu byinshi byasigaye bitarasibwa, bigatuma bamwe mu baturage babijyamo gushakamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, rimwe na rimwe bikabaviramo kuhasiga ubuzima.

Ati “Umutwe w’Abadepite uherutse gusanga bimwe mu bibangamira umutekano w’abaturage biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ubutemewe n’amategeko.”

Depite Tumukunde yavuze ko hashize imyaka ibiri Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite isabye Guverinoma kugaragaza uburyo bunoze bwo gusiba ibyo bisimu, ariko ko nta gisubizo yari yabona.

Yabajije niba Iteka rya Minisitiri riteganywa muri uyu mushinga w’itegeko rizashyiraho uburyo bwo gukemura icyo kibazo.

Ati “Ikibazo mbaza Nyakubahwa Minisitiri, muri ririya teka rya Minisitiri, hazajyaho n’uburyo bwo gusiba biriya bisimu.”

Mu gusubiza, Minisitiri Arakwiye yasobanuye ko umushinga w’itegeko mushya uteganya uburyo bwo gusaba ingwate abashoramari batangiye imishinga ishobora kwangiza ibidukikije, kugira ngo haboneke amafaranga yo kubisana igihe ibikorwa byabo birangiye.

Yavuze ko agaciro k’iyo ngwate kazajya gashingira ku ngaruka umushinga ushobora kugira ku bidukikije.

Ati “Iyo garanti isubizwa nyuma y’amezi atandatu, nyuma y’uko ibikorwa byo gusubiranya ahantu hangiritse birangiye.”

Minisitiri Arakwiye yavuze ko hateganywa kandi ko imishinga izajya ibanza gusuzumwa, hakarebwa ingaruka ishobora kugira ku baturage no ku bidukikije.

Ati “Mu bintu byongewemo harimo kwiga umushinga, kureba ingaruka uzagira ku baturage bikazadufasha no gukomeza kugabanya ubukana bw’icyo kibazo cyari gihari.”

Yasobanuye ko izo ngamba zizibanda ku mishinga mishya, mu gihe ku bibanza byacukuwemo amabuye y’agaciro mu myaka yashize, Leta igikomeje gushaka amikoro yo kubisana.

Yagaragaje ko ayo mafaranga arimo gushakishwa binyuze mu mishinga itandukanye, hakaba hanitezwe uruhare rw’abikorera mu gusubiranya ahangijwe n’ubucukuzi.

Ati “Ndashaka kubamara impugenge z’uko icyo kibazo kitazongera, kuko iri tegeko ryashyizeho uburyo bwo kugikumira.”

Hakenewe miliyari 26 Frw zo gusana ahangijwe n’ubucukuzi

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangiye mu myaka ya 1930, mu gihe cy’ubukoloni. Bimwe mu birombe byakoreshwaga icyo gihe byarasizwe bitarasibwe cyangwa ngo bisanwe, ku buryo na n’ubu hakigaragara ingaruka zabyo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), igaragaza ko mu Rwanda habaruwe ahantu 994 hacukuwe amabuye y’agaciro n’ibikoresho by’ubwubatsi, hakaza gusigara hatarasubiranyijwe.

Muri aho hantu harimo 439 hacukurwaga amabuye y’agaciro, hangana na 44%, ndetse n’ahandi 555 hacukurwaga ibikoresho by’ubwubatsi, hangana na 56%.

Harimo ahantu 367 hatayeho ibikorwa by’ubucukuzi kuva mu bihe bya kera, harimo n’igihe cy’ubukoloni, ndetse n’ahandi 319 hakorewe ubucukuzi butemewe n’amategeko mu bihe bya vuba.

Hari kandi ibirombe 166 bya kera byaje kwegurirwa abikorera bafite impushya zo gucukura, n’ahandi 130 hacukuwe mu bihe bya vuba n’abari bafite impushya, ariko bakahasiga hatarasubiranyijwe.

RMB igaragaza ko inyigo yakozwe yerekanye ko hakenewe amafaranga agera kuri miliyari 26 Frw kugira ngo aho hantu hose hasanwe.

Ikibazo cy’ibi bisimu gikomeje guteza impungenge, kuko usibye kwangiza ibidukikije, hari n’abaturage babijyamo gushakamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bikabashyira mu kaga ko kugwirwa n’ubutaka cyangwa kugiriramo izindi mpanuka.

Umushinga w’itegeko mushya uteganya ko abashoramari bazajya bagira uruhare mu gusana ibidukikije bangije, ariko ikibazo cy’ahacukuwe mu myaka yashize cyo kizakomeza gusaba amikoro n’ingamba zihariye zo kuhasubiranya.

Depite Tumukunde Hope yasabye ibisobanuro Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette ku kibazo cyo gusiba ibisimu byacukuwemo amabuye y'agaciro kera