Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana ry’Ibikorwa n’Isuzuma muri MINALOC, Jean Claude Ingabire, mu gihe cy’ukwezi kwahariwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu igenamigambi, ingengo y’imari n’amasezerano y’imihigo.

Ingabire yavuze ko igenamigambi ridakwiye gufatwa nk’inshingano z’abayobozi gusa, kuko ari igikorwa gifitanye isano n’ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage.

Yagize ati “Umuturage ku isonga, igenamigambi n’umuturage ni ubuzima bwa buri munsi.”

Yasobanuye ko kugira ngo gahunda z’iterambere zirusheho gukemura ibibazo abaturage bafite, ari ngombwa ko bagira uruhare mu kuzitegura, bakagaragaza ibyo bakeneye n’ibyo babona bikwiye kwitabwaho kurusha ibindi.

Yagaragaje ko uturere dufite gahunda z’iterambere z’imyaka itanu, ariko ko kugira ngo zigerweho bisaba ko abaturage bazimenya kandi bakagira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa.

Yongeyeho ko igenamigambi rikwiye guhera ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage bahurira bakaganira ku bibazo bafite, bagashyiraho ibyihutirwa kandi bakabigeza ku nzego zibishinzwe.

Ingabire yavuze ko muri uku kwezi hibandwa ku gushishikariza abaturage kwitabira inteko n’izindi gahunda za Leta ziteganyijwe, kugira ngo batange ibitekerezo bizafasha mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028.

Yasobanuye ko ibyo abaturage bagaragaza bifasha ubuyobozi kumenya ibyo bakeneye, bityo ibikorwa bitegurwa bikarushaho kujyana n’ibibazo bihari n’ibyifuzo by’abaturage.

Yashimangiye ko kugira uruhare mu igenamigambi bitagarukira mu nama gusa, ahubwo ko abaturage bakwiye no kwegera abayobozi, kwitabira gahunda za Leta no gukoresha uburyo butandukanye bwo kugeza ibitekerezo byabo ku nzego zibishinzwe, burimo n’imbuga nkoranyambaga.

Ingabire yavuze ko MINALOC ikorana n’abanyamakuru mu biganiro no mu mahugurwa agamije gufasha abaturage gusobanukirwa igenamigambi n’uruhare bashobora kugira mu iterambere ry’aho batuye.

Yagaragaje ko igenamigambi ari igikorwa gihora kivugururwa, kuko uko abaturage bagaragaza ibitekerezo n’ibyo bakeneye, ari na ko bishobora gufasha ubuyobozi kunoza ibyateganyijwe no kwita ku bitari byarashyizwemo.

Ku bijyanye no kwishakamo ibisubizo, Ingabire yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza gufatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere aho batuye, birimo Umuganda, aho bakora ibyo bashoboye, abakeneye ubufasha kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo bagashyigikirwa n’inzego za Leta.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi ari ingenzi mu gutuma igenamigambi rishingira ku bibazo bifatika kandi rikabyara ibikorwa bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.