{Michaëlle Jean ukomoka muri Haïti akagira ubwenegihugu bwo muri Canada ni we wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonie) asimbuye Abdou Diouf.}
Uyu mugore yatowe ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo mu muhezo w’abakuru b’ibuhugu bigize uwo muryango yabereye i Dakar muri Senegal ku matariki ya 29 na 30 Ugushyingo 2014.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko Jean w’imyaka 57 wigeze kuba Guverineri muri Canada yahawe uwo mwanya ku bwumvikane bw’abakuru b’ibyo bihugu 53 bigize OIF hatabayeho amatora.

Akimara gushyirwa kuri uyu mwanya, Michaëlle Jean yashimiye abakuru b’ibihugu bamugiriye icyizere cyo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa.
By’umwihariko Jean yashimiye Abdou Diouf wigeze kuyobora Senegal wari umaze imyaka 12 ayobora OIF, avuga ko azi uburemere bw’akazi kamutegereje kandi ko azafata neza umurage usizwe na Diouf.
Diouf azarangiza imirimo ye mu mpera z’Ukuboza 2014 naho Michaëlle Jean atangire imirimo ye mu ntangiriro za Mutarama 2015.
Ni ubwa mbere umuntu utari Umunyafurika atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.
Kuyobora uyu muryango byahatanirwaga n’abandi bakandida bane bose b’Abanyafurika aribo Pierere Buyoya wigeze kuyobora u Burundi, Henri Lopes wo muri Congo akaba umwanditsi, Jean Claude l’Estrac wabaye Minisitiri w’intebe mu Birwa bya Maurice na Agustin Nze Nfumu wigeze kuba minisitiri w’intebe muri Guinea Equatorial.
Gutorerwa uyu mwanya byagiyeho mu mwaka wa 1997 bikamara imyaka ine. Kuva icyo gihe Ubunyamabanga bukuru bwa Francophonie bumaze kuyoborwa n’abantu babiri aribo Boutros Boutros-Ghali wayoboye imyaka ine na Abdou Diouf wari umwaze imyaka umunani ari umunyamabanga mukuru wa Francophonie.

Ibitekerezo 0