Ubutumwa yashyize kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri buvuga ko ‘Yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize hatangijwe Inama Mpuzamahanga yiga ku Baturage n’Iterambere.”
Abitabira ibyo birori bararebera hamwe intambwe yatewe mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no kongerera ubushobozi abagore n’uburinganire nk’inzira y’iterambere rirambye mu myaka 25 ishize.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Leta ya Kenya, Denmark n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (UNFPA).
Ibiganiro biyitangirwamo kuri uyu wa 12 Ugushyingo byitezweho gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha gahunda y’ibikorwa by’inama mpuzamahanga yiga ku baturage n’iterambere, nk’izingiro ryo kwesa intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigomba kuba zagezweho mu 2030.
Harasuzumwa kandi intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amasezerano y’intego z’iterambere rirambye yashyiriweho umukono i Cairo mu Misiri no kureba ahakiri icyuho n’uburyo ibitaranozwa byakwihutishwa.
Harafatirwamo kandi ingamba na politiki byihariye n’uburyo ibihugu n’abantu ku giti cyabo batera inkunga gahunda zo kwesa intego ziyemejwe.
Ku wa 13 Ugushyingo biteganyijwe ko abayobozi bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’uruhare rw’umugore mu buyobozi mu kwesa intego za ICPD zitarashyirwa mu bikorwa.
Uretse kureba imbogamizi mu kwesa ibyemerejwe mu Misiri, abanyapolitiki n’abantu ku giti cyabo bitabiriye iyi nama baranarebera hamwe ibyiza ibindi bihugu byagezeho bigizwemo uruhare n’abayobozi b’abagore byafasha kwesa intego za ICPD.
Ni n’umwanya mwiza wo gushishikariza abakobwa b’abayobozi hirya no hino kongera urubuga rw’ibiganiro hagati y’abayobozi b’ubu n’ab’ahazaza.




TANGA IGITEKEREZO