Macron yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge.

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bigize OIF, barimo Perezida Paul Kagame, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Mu ijambo rye, Macron yavuze ko uko uyu muryango ukomeza kwaguka ari na ko hakenewe ubwumvikane hagati y’ibihugu biwugize, kugira ngo wirinde amacakubiri ashobora kuwuca intege.

Yagize ati “Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze gusigasira ikintu giha uyu muryango imbaraga, ari cyo ubumwe bwawo.”

Yakomeje avuga ko OIF idakwiye kuba umuryango urangwa no kwitarura abandi cyangwa gucikamo ibice imbere muri wo.

Ibi Macron yabivuze mu gihe hitegurwa amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aho Louise Mushikiwabo azahatana muri manda ya gatatu.

Kandidatire ya Mushikiwabo ikomeje kutavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda na RDC, aho ubutegetsi bwa Kinshasa bugaragaza ko budashyigikiye ko akomeza kuyobora uyu muryango, bitewe n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ntangiriro, RDC yari yatanze Juliana Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye umwe mu baharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, ngo ahatanire kuyobora OIF.

Gusa ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo, RDC yatangaje ko yiteguye gukura kandidatire ya Juliana Lumumba mu matora, igashyigikira Dacian Ciolos wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania hagati ya 2015 na 2017.

Mu bandi bakandida bahatanira uwo mwanya harimo Coumba Ba wahoze ari Minisitiri muri Mauritania.

RDC yanavuze ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyiyobora.

U Rwanda rwanze ubusabe bwa Macron bwo gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo

U Rwanda rwagaragaje ko rwamaganye igitutu cy’u Bufaransa, nyuma y’uko Perezida Macron asabye Perezida Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo haboneke ubwumvikane.

U Rwanda rwatangaje ko rwanze ubwo busabe, rushimangira ko Mushikiwabo azakomeza guhatanira kuyobora OIF.

Icyo cyemezo cyongeye kubyutsa impaka ku ruhare rw’u Bufaransa mu miyoborere ya OIF, aho bamwe bagaragaza impungenge ko Paris ishaka gukomeza kugira ijambo rikomeye ku byemezo bifatirwa muri uwo muryango.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byatangaje ko Macron yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo.

Macron yasabye u Rwanda, RDC na Mauritania kugirana ibiganiro kugira ngo bashakire hamwe umukandida wakwemeranywaho, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.

U Bufaransa na Canada bishyigikiye ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa binyuze mu bwumvikane.

Gusa mu 2022, OIF yashyizeho uburyo bushya buteganya ko mu gihe ubwumvikane butabonetse, hakoreshwa amatora aho umukandida utsinda ari ubona ubwiganze busanzwe bw’amajwi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Louise Mushikiwabo azakomeza guhatanira uwo mwanya kugeza ku musozo.

Ku ruhande rwa Mushikiwabo, yagaragaje ko ubumwe bwa OIF budasobanuye ko ibihugu byose bigomba kugira ibitekerezo cyangwa ibyemezo bisa.

Nduhungirehe yanenze icyemezo cya RDC cyo gushyigikira umukandida utari Umunyafurika, mu gihe Afurika ifite ibihugu 27 mu bihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF.

Imibare igaragaza ko Afurika ituwe na 65% by’abantu bavuga Igifaransa ku Isi, ndetse biteganyijwe ko icyo gipimo kizagera kuri 90% mu 2050.

Kuva umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF washyirwaho mu 1997, abantu batatu muri bane bawuyoboye bakomoka muri Afurika, ari bo Boutros Boutros-Ghali, Abdou Diouf na Louise Mushikiwabo.