Rugwabiza unayobora ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA) yabivugiye imbere y’Akanama k’Umutekano ka Loni ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ku banyamuryango raporo nshya y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku mutekano wa Centrafrique.
Yavuze ko intambwe Centrafrique imaze gutera mu myaka ishize ifatika, asobanura ko igaragaza ubushake bw’abayobozi n’abaturage bwo gushimangira amahoro n’umutekano, kubaka inzego zikomeye no kugena ahazaza hatekanye kurushaho.
Ati “Intambwe yatewe na Repubulika ya Centrafrique mu myaka ya vuba iragaragara kandi irafatika. Igaragaza ubushake bw’abayobozi n’abaturage b’iki gihugu mu gusigasira amahoro, gukomeza inzego no kubaka ahazaza hatekanye kandi hateye imbere.”
Mu byo yagaragaje byagezweho harimo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro n’ubwiyunge, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ndetse no gushyiraho abayobozi batowe mu nzego z’ibanze.
Kuva muri Nyakanga 2025, abarwanyi barenga 1900 bamaze kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe bigizwemo uruhare na MINUSCA, mu gihe kugeza ku wa 1 Ukwakira 2026, amakomini 127 muri 177 yari amaze gushyiraho abayobozi bayo batowe.
Rugwabiza yatangaje ko ku wa 19 Ukwakira, abari barafashwe bugwate n’umutwe wa Azande Ani Kpi Gbé mu gitero cyagabwe muri Bambouti ku wa 28 Ukuboza 2025, barimo umuyobozi w’aka gace, barekuwe nyuma y’ibiganiro by’ubuhuza.
Icyakora, yavuze ko ibyagezweho bikiri mu kaga, cyane cyane kubera umutekano muke ukomeje kugaragara mu bice by’amajyaruguru y’uburasirazuba n’amajyepfo y’uburasirazuba, harimo Am-Dafock no ku mipaka ihuza Centrafrique, Sudan na Chad.
Ku hazaza ha MINUSCA, Rugwabiza yavuze ko hakenewe gushyiraho impinduka mu byiciro kandi mu buryo burambye, ziyoborwa n’abayobozi bo muri Centrafrique kandi zigashingira ku buryo umutekano uhagaze.
Yashimangiye ko ikibazo kitakiri ukumenya niba impinduka zishoboka, ahubwo ari ukumenya uko zategurwa neza ku buryo nta cyuho cy’umutekano cyasenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.







Ibitekerezo 0