Iyi album, iteganyijwe gusohoka ku wa 1 Mutarama 2027, izaba ikubiyemo indirimbo Logan Joe yakoze wenyine ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi yasobanuye ko yahisemo kuyita ‘Love in Motion’ kubera ko yashakaga gukora album ifite ubutumwa buhuriweho bw’urukundo, ariko bugaragazwa mu buryo burenze amarangamutima y’abakundana.

Yagaragaje ko kuri we urukundo rutagarukira ku magambo meza cyangwa amarangamutima gusa, ahubwo rugomba no kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.

Ati “Nahisemo kuyita ‘Love in motion’ kuko numvaga nshaka guha abantu umushinga ufite ubutumwa bumwe bw’urukundo, ariko urukundo kuri njye si amagambo gusa cyangwa amarangamutima y’abakundana, ni ikintu kigenda, gihinduka kandi kigaragara mu buzima bwa buri munsi.”

Logan Joe yavuze ko iyi album izaba ikubiyemo byinshi mu byo yanyuzemo mu buzima bwe, amasomo yagiye abikuramo n’uburyo ibyo byose byagize uruhare mu mikurire ye nk’umuhanzi.

Yagaragaje ko abakunzi b’umuziki we bazagira amahirwe yo kumva itandukaniro riri hagati y’ibihangano bye byo hambere n’ibyo ari gukora muri iki gihe.

Uyu muhanzi yashimangiye ko intego ye atari ugushyira hanze album kugira ngo na we yinjire mu mubare w’abahanzi bamaze kuzisohora, ahubwo ko yashakaga gukora igihangano kigaragaza urwego agezeho mu muziki.

Ati “Si album nakoze ngamije gusa kugira album isohotse, ahubwo nashakaga gushyiraho ikimenyetso cy’uko Logan Joe ari gukura, ari kwagura umuziki we kandi afite icyerekezo gishya.”

Biteganyijwe ko ‘Love in Motion’ izajya hanze ku wa 1 Mutarama 2027, ikaba izaba ari intambwe nshya mu rugendo rwa muzika rwa Logan Joe.

Nubwo uyu muhanzi yamaze gutangaza umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi album, ntaratangaza urutonde rwazo cyangwa amazina y’abahanzi bakoranye.

Yijeje abakunzi be ko andi makuru ajyanye n’iyi album azagenda atangazwa uko igihe cyo kuyishyira hanze kizagenda cyegereza.

Album 'Love in motion' ya Logan Joe izaba igizwe n'indirimbo 10
Logan Joe yateguje album ye ya mbere yise 'Love in motion'