Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025, rivuga ko abashakishwa ari umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa uyobora M23 na Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23.
Minisitiri Mutamba kandi yagaragaje ko Leta ya RDC ishakisha “abafatanyacyaha” ba AFC/M23 barimo Perrot Luwara, Irenge Baelenge n’abandi, yemerera miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika uzayifasha kubafata.
Nangaa, Bisimwa, Makenga n’abandi bayobozi muri AFC/M23 baburanishijwe badahari mu rukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, bakatirwa igihano cy’urupfu mu Ukwakira 2024 nyuma yo guhamywa ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.
Nyuma yo kumva umwanzuro w’uru rubanza, Nangaa yahaye inkwenene Leta ya RDC, agaragaza ko iki gihano kigaragaza ubwoba ubutegetsi bw’iki gihugu bufitiye abarwanyi ba AFC/M23.
Yagize ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”
Nubwo ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko bwabuze Nangaa na Bisimwa, bo agaragaza ko baba mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Makenga na we aba muri Kivu y’Amajyaruguru.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!