Ibi yabitangaje ku wa 20 Ugushyingo 2026 mu biroro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryizihiza imyaka 40 rimaze ikorera mu Rwanda.

UNICEF yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 1986 aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubufasha bwayo bwibanze mu bikorwa by’ubutabazi, gufasha igihugu kwiyubaka no gushyira mu bikorwa imishinga mito.

Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko imyaka 40 UNICEF imaze mu Rwanda ari imyaka y’ibikorwa bitandukanye byo kurengera umwana no gukorana na guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abana n’abaturage muri rusange.

Ati “Iyo ndebye simbona imyaka 40 y’ibikorwa gusa, ahubwo mbona imyaka 40 y’ubufatanye. Mbona abana babashije kubaho kubera ko ijwi ryabo ryahawe agaciro. Mbona abana barinzwe kubera ko hari abababereye ijwi, bagaharanira uburenganzira bwabo, abana ubu babaye ababyeyi, abarimu, abaganga, abayobozi n’abahanzi, kubera ko hari ababagiriye icyizere kandi bakumva ijwi ryabo. Izo ni zo mpinduka zifatika twagezeho.”

Akomeza ati “Mwarakoze ku cyizere mwagiriye ubuyobozi bwacu no gukorana natwe. Uyu munsi ntabwo ari uwo gusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ni n’uwo kureba imbere kandi twibwije ukuri. Kuko kurengera uburenganzira bw’abana atari umushinga urangira, ahubwo ari isezerano tugomba kubahiriza buri munsi.”

Yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda na UNICEF rwatangiye kera, rukomereza mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo kugeza, n’uyu munsi UNICEF ikomeje gufatanya n’u Rwanda gukomeza kurwubaka.

Ati “Amateka y’u Rwanda n’aya UNICEF yagiye ashingira ku rugendo bahuriyemo, kuva mu bihe bikomeye cyane by’amateka yacu, mu rugendo rwo kwiyubaka, kugeza ku Rwanda tubona uyu munsi. Ni u Rwanda aho impfu z’abana zagabanutse ku buryo bugaragara, aho hafi ya buri mwana yiga amashuri abanza, aho abakobwa bakomeza kwiga, aho ibibazo byugarije abana bikemurwa, kandi abana bahabwa agaciro.”

Yahamije ko “Byagezweho kubera ubufatanye bwa Guverinoma, UNICEF, imiryango itari iya Leta, abaturage, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo. Buri wese yagize uruhare rwe.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yanagaragaje ko umuryango Imbuto Foundation wakoranye bya hafi na UNICEF mu bikorwa byo kurengera umwana no guteza imbere imibereho myiza yabo binyuze mu kumenya neza ko nta mwana n’umwe usigazwa inyuma n’icyo ari cyose.


Ati “Mu myaka irenga 20, Imbuto Foundation na UNICEF bemeranyije  ko nta mwana ukwiye gusigara inyuma, nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubukene, kandi nta rubyiruko rukwiye kubuzwa amahirwe yo kugera ku bushobozi bwarwo bwose. Dufatanyije, twafashije abakobwa gukomeza kwiga, twafashije abangavu babyaye gusubira mu mashuri no kugarurirwa agaciro kabo.”

Akomeza ati “Dufatanyije, twateje imbere imikurire myiza y’abana bato, ubuzima bw’urubyiruko, gahunda zo kurugira inama no kuruherekeza, ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu. Ntitwabikoze kubera impuhwe, ahubwo twabikoze kubera ko twizera ubushobozi bw’urubyiruko.”

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Siaka Coulibaly, yagaragaje ko intego ya UNICEF ari gushyira umwana ku isonga ndetse no guhora azirikanwa mu byemezo byose bifatwa bishobora kumugiraho ingaruka kuko abana ari bo ejo hazaza h’ubukungu n’Isi muri rusange.

Ati “Abana bagomba kuba ku isonga ry’iterambere rya muntu. Amahame ane y’ingenzi agenga uburenganzira bw’umwana, ari yo kutavangurwa, gushyira imbere inyungu z’umwana, uburenganzira bwo kubaho, kubungabunga ubuzima no gukura neza, ndetse n’uburenganzira bwo kumvwa, agomba kugaragarira mu mategeko yacu, muri politiki, mu mikorere y’inzego zacu, mu ngengo y’imari, ndetse cyane cyane mu mibereho ya buri munsi y’abana. Mu muryango w’Abibumbye, kurengera uburenganzira bw’abana ni inshingano za buri wese.”

Yasabye urubyiruko n’abana gukomeza guharanira gutera imbere, kwigirira icyizere no kugera kure hashoboka kuko bari mu muryango n’igihugu kibashyigikiye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko UNICEF, yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu bikorwa byo kwita ku mwana binyuze muri gahunda zitandukanye.  

Ati “Hari intego imwe dusangiye kandi isobanutse neza, buri mwana akwiriye kuba ahantu hatekanye, agakurira mu muryango umukunda, akabona uburezi bufite ireme kuva akiri muto, kandi akarindwa ihohoterwa, gufatwa nabi, gukoreshwa imirimo ivunanye no kutitabwaho. Buri mwana akwiriye gukura neza no kugera ku mahirwe yose ashoboka, hatitawe ku gitsina cye, ubumuga yaba afite cyangwa imibereho y’umuryango akomokamo”

Yashimangiye ko ubwo bufatanye bwatumye gahunda zo gukingira abana zigera ku bana benshi, ubuzima bw’ababyeyi n’abana butera imbere,  ndetse hanozwa imirire bijyana no kurandura inzara.

Ati “Abana benshi ubu bari mu mashuri. Gahunda zo guteza imbere imikurire myiza y’abana bato zaraguwe, kandi imiryango myinshi ibona amazi meza n’ibikorwaremezo by’isuku n’isukura.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu bijyanye n’imikurire y’umwana hari intambwe imaze guterwa. Nko mu bana bapfa bataruzuza imyaka itanu mu 1992 hapfaga 150 mu bana  1000 bavutse, mu 2000 abana bagera ku 100, gusa ubu habarwa ko abana bapfa baturuzuza imyaka itanu ari abana 36 mu bana 1000 bavutse.

Mu bijyanye n’imirire, igipimo cy’abana bagwingira cyavuye kuri 48% mu 2000, kigera kuri 27% mu 2025.