Konka ni ubushobozi umwana avukana, bushobora kumufasha gutuza, gusinzira no kwihumuriza igihe ananiwe cyangwa afite ubwoba.
Kuba abana bamwe bakunda konka igikumwe cy’iburyo bishobora kandi kuba bifitanye isano n’uburyo batangira kugaragaza ukuboko bazakunda gukoresha kurusha ukundi.
Mu 1991, abashakashatsi Hepper, Shahidullah na White bo muri Queen’s University of Belfast bakoze ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubumenyi cya Neuropsychologia, bugaragaza ko abana benshi bakiri mu nda za ba nyina bakunda konka igikumwe cy’iburyo.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana 224, abagera kuri 212, bangana na 94,6%, bagaragaye bonka igikumwe cy’iburyo, mu gihe 12 bangana na 5,4% bonkaga icy’ibumoso.
Icyakora, kuba umwana yonka igikumwe cy’iburyo ntibihamya ko azakura akoresha ukuboko kw’iburyo kurusha ukw’ibumoso.
Uko umwana agenda akura, ni ko arushaho kwiga ubundi buryo bwo kwihumuriza, gusabana n’abandi no kugenzura imyitwarire ye.
Abana benshi bareka konka igikumwe hagati y’imyaka ibiri n’ine, nubwo hari abakomeza kubikora na nyuma y’icyo kigero.
Nubwo konka igikumwe ari imyitwarire isanzwe ku bana bato, iyo bikomeje cyane nyuma y’imyaka itatu cyangwa ine, bishobora kugira ingaruka ku mikurire y’amenyo.
Ni yo mpamvu ababyeyi bagirwa inama yo gufasha abana babo kureka iyo ngeso mu buryo bworoheje, batabahutaje cyangwa ngo babahatire kuyireka.
Mu gihe umwana akomeje konka igikumwe ku buryo bishobora kugira ingaruka ku mikurire y’amenyo ye, ni byiza kugisha inama umuganga w’inzobere mu kuvura amenyo y’abana.


Ibitekerezo 0