Iki gitaramo cyabereye ahitwa Lugogo Hockey Grounds, gihuriza ku rubyiniro abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi b’umuziki no kugaragaza ubudasa bw’injyana zigezweho kuri uyu mugabane, by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse Kivumbi King na Mike Kayihura bari bahagarariye u Rwanda, iki gitaramo cyaririmbyemo Bien wo muri Kenya, Skales wo muri Nigeria ndetse n’abahanzi bo muri Uganda barimo Naava Grey, Elijah Kitaka, Orijinal Jenesis, Expect Xhavi na Echoled.
Kuri Kivumbi King na Mike Kayihura, kwitabira iki gitaramo byari andi mahirwe yo kwagura igikundiro cyabo no kugeza ibihangano byabo ku bakunzi b’umuziki bo hanze y’u Rwanda.
Kivumbi King asanzwe afitanye imikoranire na Joshua Baraka, dore ko bombi bakoranye indirimbo zirimo ‘Streets’ na ‘Stallion’. Iki gitaramo cyari andi mahirwe yo kongera guhurira ku rubyiniro bagataramira abakunzi b’ibihangano byabo.
Ku rundi ruhande, Mike Kayihura uzwi cyane mu njyana za R&B na Afro-Pop, na we asanzwe akorana bya hafi na Kivumbi King. Mu 2025, aba bahanzi bombi bashyize hanze EP bahuriyeho bise ‘Installation’, igizwe n’indirimbo eshanu.
Si ubwa mbere Kivumbi King na Mike Kayihura batumiwe mu bitaramo bikomeye muri Uganda.
Kivumbi King amaze kuhataramira mu bitaramo bitandukanye birimo ‘Blankets & Wine’ na ‘Cantina Fiesta’, mu gihe Mike Kayihura na we amaze kuhakorera ibitaramo birimo ‘A Night with Mike Kayihura’ na ‘Afro Urban: Kigali Meets Kampala’.
Igitaramo ‘B’raka Land East Africa’ ni kimwe mu bikorwa bikomeye Joshua Baraka yateguye mu rugendo rwo kurushaho kwagura izina rye muri Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo kwamamara mu ndirimbo zirimo ‘Nana’, ‘Wrong Places’, ‘Dalilah’ na ‘Yoyo’.
Iki gitaramo kandi cyabaye nyuma y’uko ku wa 12 Ugushyingo 2026, uyu muhanzi ashyize hanze EP nshya yise ‘Recess II’, igizwe n’indirimbo zirindwi, zirimo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Tiwa Savage na Mr Eazi.















Ibitekerezo 0