Iki gitaramo cyiswe ‘20 Years of King James’ cyabereye muri Celebrity Theatre mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2026, cyitabirwa n’abatari bake mu bakunzi b’uyu muhanzi, barimo Abanyarwanda batuye muri Amerika.
Iki gitaramo King James yari amaze igihe yitegura, cyayobowe na Lucky Nzeyimana uherutse kuva mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe mu byaranze iki gitaramo ni uko King James yatunguye abakunzi b’umuziki, atumira ku rubyiniro umuhanzi Princess Priscillah, wari umaze igihe kinini atagaragara cyane mu bikorwa by’umuziki.
Uyu muhanzi yakiranywe urugwiro n’abitabiriye igitaramo, bishimiye kongera kumubona ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini.
Igitaramo cya King James muri Amerika ni kimwe mu byo uyu muhanzi amaze gukorera mu bice bitandukanye by’Isi, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki.
Uru rugendo yarutangiriye mu Rwanda, aho ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026 yakoreye ibitaramo bibiri muri BK Arena, byombi byitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki, ku buryo amatike yabyo yashize.
Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, King James yakomereje mu Burayi, aho ku wa 22 Kanama 2026 yakoreye igitaramo i Bruxelles mu Bubiligi, mbere yo gutaramira i Bremen mu Budage ku wa 29 Kanama 2026.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, King James azakomereza muri Canada mu Ukuboza 2026, mu bindi bitaramo byo kwizihiza iyi myaka 20.
King James yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2006, agenda yubaka izina binyuze mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, zirimo ‘Naratomboye’, ‘Nta Mahitamo’, ‘Ndakwizera’, ‘Yaciye Ibintu’ na ‘Naramukundaga’.
Mu 2012, yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze urugendo rwe mu muziki.
Mu myaka 20 amaze akora umuziki, uyu muhanzi yasohoye album zitandukanye zirimo ‘Umugisha’, ‘Umuvandimwe’, ‘Ntibisanzwe’, ‘Meze Neza’ n’‘Ubushobozi’.
Uburyo ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki bikomeje kwitabirwa, haba mu Rwanda no mu mahanga, ni kimwe mu bigaragaza igikundiro King James n’ibihangano bye bagifite mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.









Ibitekerezo 0