Abandi IGIHE yakusanyirije indirimbo zo kunyura abafana muri iyi weekend barimo Zuba Ray, Mani Martin, Fifi Raya, Chiboo, Sintex, Zeo Trap, David Kega, Jesca Mucyowera na Kdri.

No hanze y’u Rwanda, abahanzi nka Khaligraph Jones, Shenseea, Davido, Asake, One Republic, Quavo, Chella, Sarkodie, Joeboy, Blaqbonez na Brown Joel na bo ntibasigaye inyuma mu gusohora ibihangano bishya.

Nakwibeshyeho – King James

Hari umugore wegereye King James mu 2015, akamuhishurira inkuru y'ubuzima bwe, amubwira ko yayimucishiriza mu ndirimbo. Ni muri urwo rwego yakoze indirimbo ‘Nakwibeshyeho’, igaruka ku muntu wibeshye ku wo yizeye, akizera isezerano yahawe n’uwo bakundana ko azahora amuri hafi.

Icyakora, ntibyatinda kuko birangira uwo muntu amusize akigendera. Mu ndirimbo, agaragazwa nk’umuntu usa n’uw’inyangamugayo inyuma, ariko imbere atari ko bimeze.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Ishimwe Clement, anonosorwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Meddy Saleh.

Ni njyewe – Butera Knowless

Umuhanzi Butera Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, bakunze kwita Kabebe, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Ni njyewe’.

Ni indirimbo y’urukundo ivugwamo umukobwa ukunda umusore ku buryo budasanzwe, akamwereka ko nta wundi wamukunda nka we.

Uwo mukobwa uvugwa muri iyi ndirimbo akomeza avuga ko azahora akunda uyu musore, amusaba kuzirikana urwo rukundo no kuruha agaciro.

Yanditswe inatunganywa n’umugabo we Ishimwe Karake Clement, ari na we uyobora Kina Music kandi akaba yarakurikiranye ibikorwa byose byo kuyitunganya. Amajwi yayo yanonosowe na Sean Magee, mu gihe Meddy Saleh yafashe akanatunganya amashusho yayo.

Alone – Bwiza Ft Igor Mabano

Bwiza, uri mu bahanzi bakomeye muri iyi minsi, akaba aherutse no kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru z’urukundo rwe rw’ahahise n’urwo mu rushako, yakoze mu nganzo yisunga Igor Mabano basohora indirimbo bahuriyemo.

Ni indirimbo bise ‘Alone’, yanonosowe mu buryo bw’amajwi na Igor Mabano ubwe. Igaruka ku musore usaba umukobwa ko bakundana by’ukuri, akamwizeza ko azahora amuri hafi kandi akamuhanagura amarira.

Muri iyi ndirimbo y’urukundo, birangira umukobwa yemeye urukundo rw’uwo musore, kuko na we aba yumva nta wundi baberanye.

Big boyz – Davis D Ft Kivumbi King

Afatanyije na mugenzi we Kivumbi King, Davis D yashyize hanze indirimbo bise ‘Big boyz’. Aba basore baririmbamo uburyo kugira amazina akomeye bibaha ubushobozi bwo gukundwa no kwitabwaho mu bijyanye n’imibanire n’abagore.

God’s message – Kenny K-Shot

‘God’s Message’ ni imwe mu ndirimbo zigize album ‘Therapy’ ya Kenny K-Shot, uri mu bahanzi bari kwigaragaza neza muri iki gihe.

Ni indirimbo avugamo uburyo Imana yamuhaye umugisha, nubwo yaturutse kure, ikamufasha kugera ku rwego agezeho.

Intore – Kenny K-Shot Ft Ruti Joel & Murayire

Yifashishije abahanzi Ruti Joel na Murayire, Kenny K-Shot yashyize hanze indirimbo iri mu njyana ya gakondo Nyarwanda, na yo ikaba iri kuri album ye nshya.

Muri iyi ndirimbo, baririmbamo ko ari intore z’inyangamugayo kandi zidahusha intego, ziteguye gukotana ku rugamba. Banagaragaza ko bafata icyitegererezo ku muryango FPR Inkotanyi wabohoye u Rwanda.

Iriba – B-Threy

‘Iriba’ ni indirimbo nshya y’umuraperi B-Threy, ifite ubutumwa bugenewe abantu bakunda kuvuga abandi, akenshi bakabeshya.

Iyi ndirimbo igaragaza ko abantu bose iyo bahawe agaciro kandi bakitabwaho bashobora gutanga umusaruro ushimishije kandi wubaka. Iri kuri Mixtape ye yise ‘Muheto 3 Mutara’.

Urume – Sintex

Sintex umaze igihe asohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gusezera ku muziki w’Isi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Urume’.

Ni indirimbo ashimiramo Imana ko ari yo murengezi we kandi ko ari yo aheraho mu mibereho ye. Anasaba abantu kubigenza nka we, kuko ibikorwa by’Imana byivugira.

Away – Chiboo

Nyuma y’iminsi mike asinye amasezerano y’ubufatanye na Giti Inc. Ltd ya Junior Giti, umuhanzi Chiboo yatangiye gushyira hanze ibikorwa bye bya muzika, ahereye ku ndirimbo yise ‘Away’.

Iyi ndirimbo ivuga ku musore ukunda umukobwa cyane, akifuza ko bajya kure y’abandi, ahantu bazaba bari bonyine mu rukundo rwabo. Uyu musore ataka ubwiza n’imico myiza y’uwo mukobwa, akavuga ko amuha impamvu nyinshi zituma azakomeza kumukunda.

Junior Giti, ureberera inyungu za Chiboo, aherutse kubwira umunyamakuru wa IGIHE ko amashusho ya ‘Away’ yafatiwe mu mijyi ya Dar es Salaam na Stone Town muri Tanzania.

Ntiwandangarana – David Kega

Umuhanzi David Kega, uri mu baramyi bari kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel muri iyi minsi, yakoze mu nganzo asohora amashusho y’indirimbo ‘Ntiwandangarana’.

Ni indirimbo yo guhimbaza Imana, ishobora gufasha abantu mu gihe cyo gusenga, bayisaba kubakomeza no kubaha ubushobozi bwo gukora ibyo batari basanzwe bashobora.

Non stop – Fifi Raya

Umuraperikazi Fifi Raya yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Non Stop’.

Igaruka ku nkuru y’umukobwa udashaka gusangira umukunzi we n’abandi, akaba ashaka kumwigarurira mu rukundo, akanamusaba kumwizera kurushaho.

Amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Director Sixte, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Muriro.

Uwishoboye – Mani Martin

Mu buryo bw’amashusho, iyi ni indirimbo ya kabiri Mani Martin asohoye iri kuri album ‘REBIRTH’, yatangiye gusohora guhera mu mpera za 2025.

Igaruka ku muntu wifuza kwirinda ibishuko n’ibinezeza by’akanya gato bishobora kumwangiriza ejo hazaza. Ati: “Singire umutima nama ngo mbure umutima Mana, ari yo ishobora byose.”

Ntazagutererana – Jesca Mucyowera

Jesca Mucyowera, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, na we yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Ntazagutererana’.

Ihumuriza abantu ibibutsa ko bakwiye gushingira ku bitangaza Imana yakoze, bakizera ko nibayitabaza itazigera ibakoza isoni, no mu bihe biri imbere.

Asye – Kdri

Kdri, uri mu bahanzi Nyarwanda bafite impano yo guhogoza, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Asye’.

Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uba yarahaze urukundo kubera guhemukirwa no guterwa indobo, agahitamo ko atazongera gukundana mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yamamaye cyane kubera gusubiramo zimwe mu ndirimbo za King James no kuba asa na we mu isura.

Okay – Zuba Ray

Zuba Ray, uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki Nyarwanda, yasohoye indirimbo ye ya gatandatu nyuma y’imyaka ibiri yinjiye mu muziki.

Iyi ndirimbo y’uyu mukobwa ubarizwa muri Kina Music ivuga ku nkuru ibabaje y’umukobwa watewe ishavu n’umusore wamuhemukiye, akigira intama kandi ari ikirura.

Icyakora, uwo mukobwa agerageza kwiyumanganya no kwiha amahoro, ariko umutima ukanga kubyemera.

Soulmate – Pakkage

Pakkage usanzwe utunganyiriza abahanzi indirimbo na we yinjiye mu ruhando rw’abaririmbyi, nk’uko abandi barimo Element na Prince Kiiiz babigenje.

Yasohoye indirimbo aririmbamo umukobwa ufite uburanga buhebuje. Avuga ko amukunda, akamusaba ko bazagumana iteka, akamwumvisha ko ari nka roho ye.

Nyumva – Dn King

Umuhanzi Dn King, umaze imyaka ibiri atangiye gukora umuziki, yasohoye indirimbo irimo inkuru y’umusore utaka ubwiza bw’umukobwa bakundana.

Uyu musore amwizeza ko azamutembereza hanze y’igihugu, ko bazasazana kandi ko atazigera amuvaho, kuko nta wundi wamumurutira.

Kuri Bonane – Olluwa

Olluwa wamamaye mu ndirimbo ‘Ninde Boss?’, ikunze gucurangwa mu tubari no mu tubyiniriro, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Kuri Bonane’.

Ni indirimbo yo kwizihiza umunsi mukuru wa Bonane, wizihizwa mu gutangira umwaka mushya.

Muri iyi ndirimbo, aririmbamo umuntu uteganya kwishimira uwo munsi ari kumwe n’umukunzi we, akaba yiteguye gukoresha amafaranga menshi yari yarizigamiye kugira ngo baryoherwe.

Izo hanze

Aura farm – Khaligraph Jones

Playtime – Shenseea Ft Asake

Pretty Girl – Joeboy

Live and die – French Montana Ft The Stove, Max B & Stove God Cooks

Let’s hurt tonight – One Republic

Trapaline – Quavo

Pretty nun – Chella

Mazza – Blaqbonez

2 Am in Toronto – FOLA Ft Davido

Tonight – Brown Joel

This & that – Wendy Shay Ft Sarkodie