Ni ibirori n’ibitaramo bizabera ahantu hatandukanye mu Rwanda, ariko hari n'ibitaramo bizahuza abahanzi nyarwanda n'abakunzi babo baba mu mahanga, birimo icya Bwiza muri Zambia, icya Element EleéeH muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'icya King James muri icyo gihugu mu mujyi wa Phoenix.
Gen-Z Comedy Show
Ku wa 26 Ugushyingo, Camp Kigali izakira Gen-Z Comedy Show, igitaramo gitegurwa n'umunyarwenya Fally Merci. Kuri iyi nshuro, hazitabira abanyarwenya barimo Kigingi, Rusine, Prince Clement, Muhinde, Keppa, Pirate, Dody Misti, Joshua, Rumi na Rufendene. Umuziki uzaba ushyizweho na DJ Platy Wanyama.
Ni mu gihe cyitezwemo abahanzi nka Mariya Yohana na Richard Nick Ngendahayo bategerejwe muri iki gitaramo cy'urwenya kugira ngo babonereho no kumenyekanisha ibitaramo byabo.
Iki gitaramo ni umwanya wo guhuriza hamwe abakunda urwenya n'abandi bakurikirana imyidagaduro nyarwanda. Amatike yashyizwe ku isoko agurwa ku 5.000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP na 20.000 Frw muri VVIP.



Indinzi Cultural Troupe izamurika 'Uruharazinyonga'
Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo, abakunda umuco nyarwanda bazataramirwa na Indinzi Cultural Troupe mu gitaramo 'Uruharazinyonga' kizabera muri Kigali Universe.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na WatuWave, kikazaba umwanya wo kugaragaza ubukungu bw'umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n'indirimbo gakondo.
Indinzi ni itsinda ryashinzwe mu 2022, rifite intego yo kubungabunga no gukundisha abantu umuco nyarwanda, cyane cyane urubyiruko. Amatike azaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP, mu gihe ameza y'abantu batandatu ari 200.000 Frw.

Ntakirutimana Experience
Petit Stade i Remera na yo izakira umunyarwenya Doctall Kingsley umaze kumenyekana nka Ntakirutimana ugiye gukorera i Kigali igitaramo ‘Ntakirutimana Experience’ giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Uretse umunyarwenya Doctall Kingsley uzaba asusurutsa abakunzi be, iki gitaramo kizayoborwa na Babu Joe cyanatumiwemo abanyarwenya nka Arnold Mutara, Mavide na Pazzo, Rusine na Muhinde, mu gihe DJ Platy Wanyama azaba ari we ushinzwe umuziki.

Element EleéeH agiye gutaramira i Louisville
Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya imiziki Element EleéeH ari mu bazaba bafite ibikorwa bikomeye muri iyi weekend aho ategerejwe mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo.
Iki ni kimwe mu bitaramo biri mu rugendo Element EleéeH ari gukorera muri Amerika, nyuma yo gutangirira i Dayton muri Leta ya Ohio ku wa 21 Ugushyingo.
Muri iki gitaramo Element azataramana n’abakunzi be mu ndirimbo nka 'Fou de toi', 'Kashe', 'Tombé', 'Milele', 'Maaso' ndetse na 'My Dear' yaraye ashyize hanze amashusho yayo.

Bwiza agiye kumurikira Zambia album 'Home'
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo, Bwiza azamurikira abakunzi be bo muri Zambia album ye ya gatatu yise 'Home'.
Bwiza azaba ari kumwe n'abahanzi barimo Bruce Melodie uzaba avuye mu Rwanda, Roberto ndetse n’itsinda rya Chanda Na Kay bo muri Zambia.

Cabaret Kigali 2
Ally Soudy ari mu myiteguro yo guha abakunzi b'imyidagaduro ijoro ryihariye binyuze mu gitaramo 'Cabaret Kigali 2', kizaba ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2026 muri Kigali Universe.
Ni igikorwa cyateguwe na Salax Entertainment ku bufatanye na WatuWave, kikaba kigamije guhuza ibyiciro bitandukanye by'imyidagaduro.
Ni ibirori byitezwe ko bizitabirwa n’ab'ibyamamare banyuranye barimo Jules Sentore, Inyamibwa Troupe, Amalon, Gisa cy’Inganzo, Uncle Austin, Danny Vumbi, Utah Nice n’abandi bahanzi benshi.

Mariya Yohana Gala Dinner
Umuhanzi w'inararibonye Mariya Yohana ari mu bazizihizwa mu birori byihariye bizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo, muri Glimpse Hotel ku Kimihurura.
Ni igikorwa cyiswe 'Mariya Yohana Gala Dinner', cyateguwe na Country Records mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzi no kuzirikana uruhare yagize mu kubungabunga umuco n'amateka by'u Rwanda.
Mariya Yohana, amazina ye nyakuri ni Mukankuranga Marie Jeanne, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Intsinzi' yahimbye mu 1992 ndetse n'iyo yise 'Indinde' yongeye gukundwa cyane muri iyi minsi.

King James azaba yizihiriza i Phoenix imyaka 20 amaze mu muziki
Umuhanzi King James na we azaba ari mu bazasusurutsa abakunzi b'umuziki mu mahanga. Ategerejwe mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Iki gitaramo cyiswe '20 Years of King James' kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo, muri Celebrity Theatre.
King James yinjiye mu muziki mu 2006, amenyekana binyuze mu ndirimbo z'urukundo zirimo 'Naratomboye', 'Nta Mahitamo', 'Ndakwizera', 'Yaciye Ibintu', 'Naramukundaga' n'izindi nyinshi.
Nyuma yo kwizihiriza iyi myaka 20 mu bitaramo bibiri byabereye muri BK Arena ku wa 1 n'uwa 2 Kanama 2026, yakomereje ibirori mu mahanga.

Chorale Christus Regnat igiye kwizihiza imyaka 20
Mu gusoza iyi weekend, abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana na bo bazaba bafite igitaramo cyabo.
Chorale Christus Regnat (CCR) irateganya kwizihiza imyaka 20 imaze mu ivugabutumwa binyuze mu muziki, mu gitaramo cyiswe 'i Bweranganzo Concert', kizaba ku nshuro ya gatatu ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo.
Iyi korali yatangiye mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera, ishingwa n'abakirisitu bifuzaga gukoresha impano yo kuririmba mu guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Izina Christus Regnat rikomoka mu Kilatini risobanura ngo 'Kristu arategeka'. Iki gitaramo kizabera muri Saint Famille Hotel, kikaba umwanya wo gushimira Imana no gusangira n'abakunzi b'iyi korali ibihe byo kuramya no guhimbaza.

Indinzi mu gitaramo ‘Uruharazinyonga’
Abakunzi b’imbyino n’indirimbo gakondo, ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, bahishiwe byinshi n’Itorero Indinzi ryateguye igitaramo cyaryo cya mbere bwite ryise ‘Uruharazinyonga’, kizabera muri Kigali Universe.
Iri torero ryashinzwe mu 2022, izina ryaryo rikomoka ku nshinga ‘Kurinda’, bishimangira intego ryihaye yo gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo.
Iki gitaramo kizaba umwanya wo kwidagadura no kongera kwibukiranya amateka, ubwiza n’indangagaciro by’umuco nyarwanda, binyuze mu mbyino, indirimbo n’imirishyo y’ingoma. Kwinjira ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP, mu gihe ameza y’abantu batandatu muri VVIP azaba agura 200.000 Frw. Amatike aboneka ukanze *669*2256#.






Ibitekerezo 0