Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko mu rwego rwo gutuza neza Abanyarwanda, hari gahunda yo kubaka mu buryo bugezweho agace ka Nyabisindu.

Yagaragaje ko mu gihe hazaba hamaze kubakwa, hazatuzwa abaturage bari hagati ya 1000 na 1300, yemeza ko imirimo yo kubaka ishobora gutangira bitarenze muri Mata 2025.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Debonheur Jeanne D’Arc, yagaragaje ko abaturage bo muri ako gace bari mu rujijo, bibaza umushinga wo kubaka Nyabisindu igihe uzatangirira n’uko uzakorwa.

Yagize ati “Abaturage benshi bari mu rujijo ku bizabera hariya. Bamwe bahangayikishijwe n’uko bari bafite inguzanyo n’abari bahafite ibikorwa, abandi bakaba bafite ubwoba bw’uko bashobora kwimurwa bikaba byabagiraho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi. Bafite kandi ibibazo bibaza igihe uwo mushinga uzatuma bahabwa inzu bijyanye n’uko buri wese yari ahafite imitungo cyangwa hazakoreshwa ubundi buryo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yavuze ko umushinga ukiri mu nyigo ariko ko hatagize igihinduka watangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2025.

Yavuze ko abaturage batuye muri ako gace bazahabwa inzu zikomeye kandi zubatswe mu buryo bugezweho.

Ati “Turashaka guhindura uburyo abantu bari batuyemo. Urabona bari basanzwe batuye mu buryo bw’inzu ku yindi mu buryo bw’intambike, ubu rero ni ukubaka mu buryo bujya hejuru. Natanze urugero rwa Mpazi, urumva umuntu usanzwe atuye hasi mu nzu zisanzwe ziriya tujya tuvuga ko ari akajagari, agize amahirwe akajya muri etage ikomeye, ni byo dushaka.”

Yakomeje agaragaza ko ari umushinga ugamije guhindura imibereho myiza y’abatuye muri ako gace aho abantu barenga 1300 bashobora gutuzwa neza kuri hegitari 38.

Yagaragaje ko abantu bafite ibibazo byihariye bishingiye ku mitungo bari basanzwe bahafite, bizarebwaho umwe kuri umwe hitawe ku gukemura ikibazo cy’abantu bafite impungenge z’imiturire.

Ati “Hari abantu batuye hariya ku buryo na moto iwe itabasha kuhagera, nta n’umuhanda uhagera. Hari utuyemo hariya ufite n’ikibazo cy’amazi amusenyera, hari ushobora kuba afite igisenge cyatwarwaga n’umuyaga. Iyo rero tuvugurura uburyo umuntu yabagaho tuba twumva ko ari cyo gikwiye. Muri make umuturage azaba yunguka.”

Yashimangiye ko ari umushinga Leta izafatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gukemura ikibazo kirebana n’imiturire.

Yemeje ko abantu bafite imitungo muri kariya gace, bazahabwa inzu zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi zikomeye hagamijwe kwirinda ibyago bishobora guturuka ku gutura mu buryo bw’akajagari.

Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka inzu ibihumbi 10 zihendukiye abaturage mu gihe cy’imyaka itanu kandi zikazubakishwa ibikoresho bikorerwa mu Rwanda.

Agace ka Nyabisindu kagiye kuvugururwa
Agace ka Nyabisindu kagiye kuvugururwa
Leta igiye kubaka Nyabisindu mu buryo bugezweho
Leta igiye kubaka Nyabisindu mu buryo bugezweho
Nyabisindu izubakwa nk'uko Mpazi ikomeje kubakwa
Nyabisindu izubakwa nk'uko Mpazi ikomeje kubakwa