Iyi mpanuka yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, yangiza bikomeye imodoka bari barimo, gusa ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wayikomerekeyemo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kid From Kigali yasangije abamukurikira ifoto igaragaza imodoka yangirikiye muri iyo mpanuka, agaragaza ko ashimira Imana kuba yararokokanye n’umuryango we.

Yagize ati “Imana yonyine niyo izi uko twarokotse iyi mpanuka. Imigisha myinshi ku muryango wanjye.”

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yemeje ko yakoze impanuka ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yari kumwe n’umuryango we i Rebero.

Yashimangiye ko nubwo imodoka yangiritse bikomeye, nta n’umwe mu bari bayirimo wakomeretse.

Kid From Kigali, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki uhuza injyana zitandukanye, zirimo Hip Hop na Afrobeats.

Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo ‘Muraho (Laho Freestyle)’, ‘Yububu’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Ahwii’ na ‘Hakuna Matata’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Mu ntangiriro za 2026, Kid From Kigali yashyize hanze album yise Stories From The Kid, iriho indirimbo zirimo ‘Yububu’ na ‘Kigali We Share’ yakoranye na Diez Dola.

Muri Werurwe 2026, uyu muhanzi yinjiye muri Metro Afro, inzu ifasha abahanzi guteza imbere impano zabo, yashinzwe n’Umunyarwanda Enric Sifa, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika.

Amashimwe ni yose kuri Kid From Kigali warokotse impanuka ikomeye