Ibi Shema Kananura Kevin uzwi nka Kevin Skaa, yabihamirije IGIHE mu kiganiro yemereyemo ko amaze igihe akundana n’uyu mukobwa, nubwo yirinze gutangaza amazina ye n’igihe nyacyo bamaranye.

Ati “Nibyo ni umukobwa turi gukundana, hashize igihe ntavuga ngo kingana gute ariko tumaranye iminsi. Akomoka mu Bufaransa ariko icyo ntari bukubwire ni igihe twazakorera ubukwe nubwo kuri twe tuba twumva biri vuba.”

Aya magambo agaragaza ko Kevin Skaa atifuza gushyira ku karubanda amakuru yose ajyanye n’urukundo rwe, ariko akaba yemera ko umubano we n’uyu mukobwa ugeze ku rwego rwo gutekereza ku hazaza habo nk’umugabo n’umugore.

Kevin Skaa ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamenyekanye mu njyana ya R&B na Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Special’ na ‘Medicine’, zamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

Uyu muhanzi aheruka kuvugwa cyane mu mpera za 2024 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Identity’, igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ‘Abondance’, ‘Confirm’ yakoranye na Bushali, ‘Beauté’, ‘Amafaranga’ yakoranye na Director P, ‘Monster’, ‘Good Love’ na ‘Avec Elle’.

Uretse umuziki, Kevin Skaa akora ibishushanyo mbonera by’inyubako, akaba ari umwe mu bahanzi bahuza ibikorwa by’ubuhanzi n’indi mirimo imubyarira inyungu.

Kevin Skaa yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi yo mu Bufaransa