00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tooro yabonye Umwami mushya, umusirikare wa nyuma wa Amerika ava muri Iraq: Inkuru z’icyumweru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 October 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Icyumweru cyo kuva ku wa 29 Nzeri kugera kuri uyu wa 4 Ukwakira cyaranzwe n’inkuru z’ibikorwa bya politiki, ubukungu, ibya siporo imyidagaduro n’izindi zidasanzwe hirya no hino ku Isi. Izi ni zimwe mu zagarutsweho cyane.

U Rwanda rwakiriye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli

Mu ntangiriro z’uku kwezi, U Rwanda na Kenya byatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku Cyambu cya Mombasa, nyuma y’uko ubwato MT Sea Wolf bugejeje kuri Kipevu Oil Terminal 2 toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyije, zingana hafi n’ibyo u Rwanda rukoresha mu kwezi kumwe.

Umwami wa Tooro yarimitswe

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru aho yanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze. Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

U Burusiya bukomeje gushwanyaguza Ukraine

Ibitero bya drone u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 3 Ukwakira 2026, byasize byangije ikiraro cya kabiri gikomeye mu murwa mukuru, Kyiv, mu gihe bukomeje kongera ibitero ku bikorwa remezo by’ingenzi.
Muri iki cyumweru kandi u Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku bikorwaremezo by’ingufu muri Ukraine.

Ibitero by’u Burusiya byangije iki kiraro cy’i Kyiv

Maroc yabonye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore

Fatima Zahra El Mansouri yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Maroc, aba umugore wa mbere uhawe izi nshingano mu mateka y‘iki gihugu, nyuma y’uko ishyaka rye rya Authenticity and Modernity Party (PAM) ryegukanye imyanya myinshi mu matora y’abadepite.

Fatima Zahra El Mansouri yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Maroc

Umusirikare wa nyuma wa Amerika yavuye ku butaka bwa Iraq

Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, Ingabo za nyuma za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’Abongereza zavuye muri Iraq kuri uyu wa, igikorwa cyashyize iherezo ku myaka 12 zari zimaze muri icyo gihugu mu bikorwa byatangijwe nyuma y’uko umutwe wa Islamic State, ISIS, wari umaze gufata ibice byinshi bya Iraq na Syria.

Guhera ku wa Gatatu w'iki cyumweru, ingabo za Iraq ni zo ziri kugenzura ahantu hose mu gihugu

Yakatiwe urwo kwicwa aterwa inshinge ebyiri z’ingusho, ariko urupfu ruramwanga

Umugore wakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christa Pike, yatewe inshinge ebyiri z’ingusho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko, ariko ntiyapfa birangira ajyanywe mu bitaro.

Christa Pike wakatiwe urwo gupfa yatewe inshinge ebyiri ntiyapfa

Intambara ya TPLF n’ingabo za Ethiopia ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi

Mu ntambara yongeye kubura ihanganishije TPLF n’ingabo za Ethiopia, nubwo ingabo za Leta zafashe Alamata zari zimaze iminsi zihanganiyemo n’abarwanyi bo muri Tigray, imibare igaragaza ko abasivili bakomeje kubigenderamo aho mu minsi itatu gusa 52 bishwe.

Ingabo za Ethiopie zasatirite umurwa mukuru wa Tigray

Iran ntishaka kuba agafu k’imvugwarimwe

Mu gihe rukomeje kubura gica mu ntambara Amerika na Israel zagabye kuri Iran, iki gihugu na cyo cyiteguye gukomeza kwihagararaho kugera ku mwuka wa nyuma. Muri iki cyumweru gifatwa nk’igitagatifu mu bya gisirikare, ingabo za Iran zagaragarije ahitwa i Baharestan Square, intwaro zifashishwa mu guhanura indege.

Iran ntiyiteguye kuyamanika

Umwuzure wibasiye Thailand

Abakoresha imihanda y’ i Bangkok muri Thailand n’indi mijyi igera kuri 50 ntiborohewe na gato bitewe n’umwuzure wibasiye iki gihugu, aho abarenga 40 bamaze kuhasiga ubuzima ndetse byitezwe ko ibintu bizarushaho kuba bibi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya.

Mu gahinda kenshi abanya-Palestine baherekeje ababo bahitanwe n’ibitero bya Israel

Ku wa 1 Ukwakira 2026, abanya-Palestine benshi bahuriye i Gaza mu muhango wo guherekeza abo mu miryango yabo n’inshuti zahitanwe n’ibitero bya Israel.

Zabyaye amahari hagati ya Cristiano n’Ikipe y’igihugu ya Portugal

Amakimbirane hagati ya Cristiano Ronaldo n’umutoza Jorge Jesus utoza Portugal, yatumye uyu rutahizamu asiga bagenzi mu mikino ya UEFA Nations League ndetse yanambuwe nimero 7 yambara, ihabwa Raphael Leao. Byatumye iyi kipe ibura ababarirwa muri za miliyoni bayikurikiraga ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Amavubi yakomeje gushimisha Abanyarwanda, atsindira Cap Vert iwayo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindiye Cap-Vert iwayo ibitego 2-1, iyobora Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu.

Niyomugabo Claude ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Kapiteni wa Cap-Vert, Ryan Mendes

Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ntibagisiba mu itangazamakuru

Inkuru z’itandukana rya Ishimwe Vestine n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo zikomeje kwiganza ku mbuga nkoranyambaga, aho igishya muri iki cyumweru, ari uko hamenyekanye impamvu uyu mugore yanze kwereka umwana Se. Impamvu yamenyekanye ni uko uruhande rwa Vestine rwagize impungenge nyuma yo kubona ko uwo mwana Idrissa ashaka kureba, atamwemera.

Ikindi cyatumye batamuha amafoto y’umwana cyangwa ngo abe yamwerekwa bagahamya ko ari ukumurinda ko yahita abishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo baburaniye mu muhezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages