Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times, nyuma y’uko umunyeshuri utaramenyekana atangarije ku mbuga nkoranyambaga ko hari abarimu bo mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Huye bakangisha abanyeshuri b’abakobwa kubima amanota mu gihe banze kwemera gukora imibonano mpuzabitsina na bo.

Ubu butumwa bwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku mutekano w’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’inshingano z’ibigo by’amashuri makuru mu gushyiraho uburyo bwizewe kandi bw’ibanga bwo gutanga amakuru ku ihohoterwa.

Dr. Kayihura yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda isanzwe ifite politiki n’uburyo bwo gutanga ibirego bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na ruswa.

Gusa, yagaragaje ko hari abanyeshuri batarasobanukirwa neza ubwo buryo. Kaminuza yatangije ubukangurambaga bugamije kubamenyesha uburenganzira bwabo n’inzira bakoresha batanga ibirego.

Ati “Icyo tugerageza kunoza ni ukongera ubukangurambaga no kugeza aya makuru ku banyeshuri bose, cyane cyane abashya. Icy’ingenzi kurushaho ni ukubamenyesha aho batangira ibirego n’urwego rw’uburinzi bahabwa.”

Yongeyeho ko Kaminuza iri gukorana na RIB na Transparency International Rwanda kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byatanzwe, hanategurwe ingamba zo gufasha ababa barahohotewe.

Yashimangiye ko umuntu wese uzagaragara ko yagize uruhare muri ibyo bikorwa azafatirwa ibyemezo bikwiye, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Kaminuza.

Dr. Kayihura ntiyatangaje umubare w’ibirego bimaze kwakirwa, niba hari abakekwaho ibyo bikorwa bamaze kumenyekana cyangwa igihe iperereza riteganyijwe kurangirira.

Uko abanyeshuri batanga ibirego muri Kaminuza y’u Rwanda

Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ukumenya niba abanyeshuri bashobora kurega abarimu cyangwa abandi bantu bafite ububasha, badatinya guterwa ubwoba, kwihimurwaho cyangwa kugirirwa nabi mu bijyanye n’amanota.

Dr. Kayihura yavuze ko Kaminuza yashyizeho uburyo bw’ibanga bwo kwakira ibirego kandi ko ikorana n’inzego zo hanze kugira ngo abanyeshuri babikeneye bahabwe ubufasha.

Ati “Abanyeshuri bashobora gutanga amakuru ku myitwarire idakwiye banyuze mu nzira zo gutanga amakuru mu ibanga zashyizweho kuri buri kigo n’ishami bya Kaminuza y’u Rwanda.”

Yavuze ko ubu buryo bushyigikiwe n’inzego zitandukanye zo muri Kaminuza, ndetse n’abafatanyabikorwa bo hanze bashobora gutanga ubufasha mu bibazo birenze ubushobozi bwa Kaminuza.

Politiki ya Kaminuza y’u Rwanda yerekeye uburinganire, yashyizweho mu 2016, iteganya ko abanyeshuri n’abakozi bigira kandi bagakorera ahantu hatarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi politiki inagena uburyo bwo kwakira no gukora iperereza ku birego, guhana ababigizemo uruhare no guha ubufasha n’inama ababa bahohotewe.

Abanyeshuri basaba ko amanota yabo asubirwamo

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni uburyo abanyeshuri bashobora gukemuramo ibibazo bijyanye n’amanota, cyane cyane igihe bakeka ko umwarimu yaba yarakoresheje nabi ububasha afite.

Dr. Kayihura yavuze ko abanyeshuri bafite ibibazo by’amanota bagomba kubinyuza ku bahagarariye abanyeshuri mu mashuri yabo, kugira ngo bikurikiranwe hakurikijwe inzira zemewe.

Ati “Gusaba ko amanota asubirwamo cyangwa agenzurwa bishyikirizwa umwarimu ahanini binyuze ku muyobozi uhagarariye ishuri, ari na we abanyeshuri bose bafite ibibazo banyuzaho ubusabe bwabo. Ndetse no mu gihe cyo gusuzuma impapuro z’ibizamini, akenshi usaba ko amanota asubirwamo aba aherekejwe n’uwo muyobozi w’ishuri.”

Yasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru ku myitwarire idakwiye banyuze mu nzira zashyizweho, ndetse bakamenyesha ubuyobozi icyuho cyose bashobora kubona muri ubwo buryo kugira ngo gikosorwe.

Prof. Didas Muganga Kayihura yavuze hari gukorwa iperereza ku birego bivuga ko hari abarimu basaba abanyeshuri b’abakobwa ko baryamana na bo kugira ngo babahe amanota