{Ubuyobozi bwa Kaminuza yigenga yigisha ibijyanye na tekiniki, Sinhgad Technical education Society – Rwanda, iravuga ko mu gufasha abanyeshuri bayo kuvana mu ntekerezo ibyo biga bakabishyira mu ngiro, muri gahunda yihaye y’ubumenyingiro, aho buri somo ryigishijwe mu ishuri rikurikirwa n’urugendoshuri rwo kuryigisha mu ngiro.}

Urugendoshuri rwa mbere, abanyeshuri ba Sinhgad Technical education Society, barukoreye mu ruganda rukora imyambaro rwa UTEXIRWA, maze basobanurirwa mu ngiro, urugendo rurerure umwenda ucamo kugira ngo witwe umwenda.

Aba banyeshuri bagizwe n’abiga mu mashami ya tekiniki mu cyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degree) ndetse n’abiga iby’ubutegetsi (administration) mu cyiciro cya gatatu (masters) bari bafite inyota nyinshi yo kubona mu bikorwa ibyo bize mu ishuri, bazengurukijwe uruganda rwose ari nako babaza ibibazo byinshi abayobozi b’uru ruganda babasobanuriraga.

Nyuma yo kurangiza uru rugendo, abanyeshuri baganiriye na IGIHE batangaje ko bahavuye bashize inyota y’ibibazo byinshi bajyaga bibaza mu mikorere y’uruganda rw’imyenda bize mu ishuri, ariko bakaba batasobanukirwaga neza uko bishyirwa mu ngiro.

Umwe muri aba banyeshuri, witwa Akili yagize ati: “Nkubwije ukuri ibyo mbonye birantangaje cyane kandi ndabisobanukiwe rwose. Icyi ni cyo twaburaga rwose kuko ubundi twari tumenyereye gupakira ibintu mu mutwe gusa tutazi uko bikorwa. Nkurikije ibyo twungutse ku isomo rya mbere, biragaragara ko iyi kaminuza tuzayirangizamo rwose turi intyoza buri wese mu mwuga yiga.”

Iyi Kaminuza yuguruye imiryango mu mpera z’umwaka ushize, nk’ishami rya Kaminuza ikomeye yo mu Buhinde, Sinhgad Technical education Society, Pune, ivuga ko urugendoshuri rwakorewe mu ruganda rwa UTEXIRWA, ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa, ibiba byigiwe mu ishuri nyuma ya buri somo, kandi ngo buri munyeshuri wese azajyanwa mu rugendoshuri rw’amezi atandatu mu Buhinde kwihugura mu nganda zikomeye gusumbya mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Sinhgad Technical education Society –Rwanda, Rudahigwa Oswald asobanura kujyana abanyeshuri mu ngendoshuri nk’izi ariwo murongo bagenderaho, kandi akaba ari nawo mwihariko bazanye mu burezi bw’u Rwanda.

Agira ati: “Kaminuza yacu yigisha ibijyanye n’ubumenyingiro kandi kuri twe ibyo bisobanuye kwiga, tukanashyira mu bikorwa ibyo twize. Twasabye ibigo n’inganda bitandukanye kandi bikomeye hano mu Rwanda, kujya dukorerayo amasomongiro yacu kandi nyuma ya hano mu Rwanda buri munyeshuri azajya mu Buhinde ashyire mu bikorwa ibyo yize mu nganda zikomeye kurushaho.”

Kaminuza ya Sinhgad Technical education Society–Rwanda, yatangiye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ku ntego zo kuvuna amaguru ababyeyi bari bafite ibibazo by’ubushobozi bwo kohereza abana babo kuvoma ubumenyi mu bumenyingiro mu Buhinde. Ubu aba mbere bamaze gutangira nubwo kwandika abandi bigikomeje.

Abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ba STES-Rwanda basura uruganda rwa UTEXIRWA
Abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ba STES-Rwanda basura uruganda rwa UTEXIRWA
Abayobozi ba STES-Rwanda hamwe n'abayobozi ba UTEXIRWA
Abayobozi ba STES-Rwanda hamwe n'abayobozi ba UTEXIRWA

[email protected]