Mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu byakomereje kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 30 Kamena 2024, Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakifatanya mu kubaka igihugu.
Yafatiye urugero ku Kiyaga cya Kivu n’imisozi myiza iri mu Karere ka Karongi, Rutsiro n’utundi bihana imbibi. Ati “Iriya Kivu n’ibindi, n’iyi misozi myiza itatse u Rwanda byose tugomba kubibyaza umusaruro. […] Tugomba kugira ubuzima bwiza kugira ngo tubone uko twubakira kuri bya bindi dusanganywe.”
Ku mutekano uhamye u Rwanda rufite, Kagame yibukije abateraniye mu Karere ka Karongi ko wagezweho bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bose, agaragaza ko ari wo iterambere ry’igihugu rishingiraho.
Umukandida wa FPR Inkotanyi ni we wayoboye urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.
Yasobanuye ko mu 1996 yageze mu Burengerazuba bw’u Rwanda, asanga hari Abanyarwanda bari muri Congo, ni bwo kubwira ubuyobozi bwa Congo ko ashaka ko bataha, kandi ko byagezweho, hasigarayo bake bashakaga guhungabanya umutekano.
Ati “Ndibuka, bimaze kuba kera, ngira ngo byari mu 1996. Hari ubwo naje hano, nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda kiri hano, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Hanyuma mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha, kandi ko bataha ku neza. Kandi koko twarabacyuye, baratashye ndetse hataha benshi, bakeya bashaka gutera ibibazo basigarayo, bamwe muri bo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi.”
Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bakiri muri RDC bazaza ku neza, kandi ko u Rwanda ruzabakira neza, rubatuze nk’Abanyarwanda, bubake igihugu. Ati “Bazaza kandi bazaza ku neza, tunabakire, tubatuze nk’Abanyarwanda, bikorere ibyo bashaka gukora.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abateraniye i Karongi ko nyuma yo kugera ku mutekano, hakurikiyeho kubaka inzego z’igihugu n’ubuyobozi bukora neza, bugendera ku mahame y’Umuryango n’u Rwanda rushya.
Ati “Hanyuma ikindi, kuva ku mutekano ni ukubaka ubuyobozi bw’inzego kandi ubuyobozi bukora neza, buyobora neza, bugendera ku mahame ya FPR n’ay’u Rwanda rushya, na FPR n’abo bafatanyije kugira ngo tugeze u Rwanda kure. Kuyobora neza ni ukuvuga ngo umuturage w’u Rwanda ikimugenewe kigomba kumugeraho, agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya, mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga.”
Yamenyesheje abaturage ko nibamutora tariki ya 15 Nyakanga 2024, bazaba bahisemo gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!