Mu kiganiro na IGIHE, Niragire Marie France, uyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze ko iyi Nteko Rusange yafatiwemo imyanzuro 15 igamije kunoza imiyoborere y’uru rwego, kurengera uburenganzira bw’abahanzi no kubaka ubuhanzi bufite uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’abahanzi ndetse n’abahagarariye inzego za Leta, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Parfait Inshugure.

Abitabiriye iyi nama basuzumye ibikorwa Inama y’Igihugu y’Abahanzi imaze kugeraho mu myaka itatu ishize, amavugurura akenewe mu mikorere yayo, umushinga w’itegeko rigenga uru rwego ndetse n’amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Mu myanzuro yafashwe, abahanzi basabye ko abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abahanzi bajya batorwa n’Inteko Rusange, ndetse n’ababahagararira mu Nama y’Ubutegetsi bakagenwa n’abahanzi ubwabo, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.

Hemejwe kandi ko abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abahanzi mu turere 30 bagirwa abanyamuryango b’Inteko Rusange, mu rwego rwo kwagura ubuhagararizi no kwegera abahanzi bakorera hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo kunoza imikorere, hasabwe ko Inama y’Igihugu y’Abahanzi ihabwa ingengo y’imari iyifasha kuzuza inshingano zayo.

Hanagarutswe ku kunoza urubuga rw’uru rwego no guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘RAC Digital Management System’, ndetse no gushyiriraho abahanzi indangamuntu z’ikoranabuhanga.

Abitabiriye inama bagarutse kandi ku kurengera ibihangano, basaba ko Inama y’Igihugu y’Abahanzi ihagararirwa mu Nama Ngishwanama y’urwego rushinzwe gucunga uburenganzira ku bihangano, kugira ngo inyungu z’abahanzi zirusheho kwitabwaho no kurengerwa.

Iyi nama yanemejwemo gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu, izageza mu 2031. Abitabiriye kandi basabye ko hategurwa Itorero ry’Abahanzi – Indatabigwi III, rigamije kubaka indangagaciro, guteza imbere imyitwarire myiza no kwimakaza ubufatanye mu bahanzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Parfait Inshugure, yasabye abahanzi kurangwa n’ubunyangamugayo, indangagaciro n’imyitwarire iboneye, anabasaba kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubuhanzi.

Ati “Ubuhanzi ntabwo bukwiye kugarukira ku kwerekana impano gusa, ahubwo bukwiye kuba umwuga ubyara inyungu, uhanga imirimo kandi ugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Parfait Inshugure yasabye kandi ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi gukomeza kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa inshingano zabwo, bwubaka urwego ruhamye, rudaheza kandi rubereye abahanzi bose, hatitawe ku cyiciro cy’ubuhanzi bakoreramo.

Yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati ya Leta, Inama y’Igihugu y’Abahanzi n’abahanzi ubwabo mu kubaka urwego rw’ubuhanzi rufite imiyoborere myiza, rushyigikira impano, rurengera inyungu z’abarugize kandi rukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.