Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 12 Ugushyingo 2026, cyaranzwe n’urwenya rw’abanyarwenya batandukanye, biganjemo abo muri Gen-Z Comedy, barimo Rumi, Pilote, Ndegeya, Kadudu, MC Kandii na Musa.

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Itorero Inganzo Ngari ryahawe iminota 17 yo gususurutsa abari bitabiriye, ribataramira mu mbyino gakondo zishimiwe n’abari aho.

Iri torero ryaboneyeho no gutumira abakunzi b’imyidagaduro mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 21 Ugushyingo 2026.

Mu gice cya nyuma cy’igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’, Fally Merci, uyobora iki gitaramo, yakiriye ku rubyiniro Israel Mbonyi mu gice gisanzwe kizwi nka ‘Meet Me Tonight’.

Ubusanzwe, muri iki gice hatumirwa umushyitsi akaganira n’abitabiriye igitaramo ku ngingo zitandukanye. Icyakora, Israel Mbonyi yahisemo kubataramira aho kugirana na bo ikiganiro.

Uyu muhanzi yamaze iminota 40 ku rubyiniro, aririmbira abakunzi be benshi bari bitabiriye iki gitaramo.

Mbonyi na we yaboneyeho gutumira abakunzi be mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’, agiye gukora ku nshuro ya gatanu, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2026.

Uretse Israel Mbonyi n’Itorero Inganzo Ngari, Ally Soudy, na we wari witabiriye iki gitaramo, yafashe umwanya wo gutumira abakunzi b’imyidagaduro mu birori bya ‘Kabaret Kigali’, biteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Amafoto: Kenny Gisingizo