Icyakora, ku batuye hafi y’Ishyamba rya Nyungwe, amarenzamunsi si imvugo gusa, kuko ari n’izina ry’icyatsi bamwe mu baturage bacyibuka nk’icyabaramiye iterambere ritaraza.

Cyakundaga gukoreshwa mu gusasa aho abantu baryamaga, kikaba nk’umufariso worohereza uwuryamyeho.

Ni icyatsi abacyibuka bavuga ko bakuraga mu mashyamba, bakagishyira mu nzu kugira ngo kibafashe kubona aho baruhukira, mu gihe kubona umufariso bitari byoroshye kuri bose.

Andrew Kagwa avuga ko yibuka igihe yasuraga nyirakuru, agasanga bamusasiye amarenzamunsi.

Ati “Kera mu 1990 nigeze gusura kwa nyogokuru, bansasira amarenzamunsi. Barayafataga bakayabanza ku rutara, bakarenzaho ikirago. Waryama ukumva umeze nk’uryamye ku mufariso.”

Kagwa avuga ko bamwe bashoboraga gushyira icyo cyatsi mu mifuka izwi nk’igunira, bakayisasira hasi, bakarenzaho ikirago, mu gihe abandi bashoboraga kuryama ku byatsi ubwabyo.

Undi mugabo utuye mu Murenge wa Nkungu, na we avuga ko yigeze kuryama kuri icyo cyatsi, bakajya kucyahira mu Ishyamba rya Cyamudongo.

Ati “Nanjye rwose naraye ku marenzamunsi kuko ndibuka ko twayahiraga mu Ishyamba rya Cyamudongo tukayasasa. Uryamye ku marenzamunsi ntaho uba utaniye n’uryamye ku mufariso.”

Abaturage bacyibuka icyo cyatsi bavuga ko gishobora kugaragara nk’aho gifite amahwa, ariko iyo cyegeranyijwe ari kinshi kikagira ubworohere butuma umuntu ashobora kuryamaho.

Kagwa avuga ko muri iki gihe atakibona kenshi nk’uko byahoze, nubwo yigeze kukibona ubwo aheruka gusura Pariki ya Nyungwe.

Ati “Rwose ntabwo ngikunda kubona ibyo byatsi nk’uko kera byagaragaraga, ariko ubwo mperuka muri Pariki ya Nyungwe narabibonye.”

Amarenzamunsi afite akahe kamaro mu buvuzi?

Amarenzamunsi, mu bumenyi bw’ibimera kizwi nka Lycopodium clavatum. Gifite amateka yo gukoreshwa mu buvuzi gakondo, kandi abashakashatsi bakomeje kwiga ku miterere yacyo n’ibinyabutabire bikirimo.

Prof. Bizuru Elias, umuhanga mu bijyanye n’ibimera n’urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko iki kimera gifite akamaro mu buvuzi gakondo.

Ati “Ni Lycopodium clavatum, igihingwa gifite akamaro gakomeye mu buvuzi gakondo. Ubushakashatsi bwakozwe kuri iki gihingwa bugaragaza ko kirimo ibinyabutabire bishobora kugira uruhare mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.”

Prof. Bizuru avuga ko abashakashatsi bakomeje kwiga ku miterere yacyo, ibinyabutabire bikirimo n’uburyo bishobora gukoreshwa mu buvuzi bwa kijyambere.

Ibi bigaragaza ko amarenzamunsi atari icyatsi gifite amateka yo gukoreshwa mu gusasira gusa, ahubwo ko kinashishikaje abashakashatsi ku bimera.

Amarenzamusi, mu bimera biri kugenda bikendera

Pariki ya Nyungwe izwiho kugira urusobe rw’ibinyabuzima, birimo amoko menshi y’ibimera. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2024 ku bimera byo muri Pariki ya Nyungwe no mu Ishyamba rya Cyamudongo bwagaragaje amoko 1.311 y’ibimera by’indabo, hamwe n’amoko 145 y’ibimera.

Muri ibyo bimera harimo ibifite amazina azwi mu Kinyarwanda, nk’umuko, umwumba, umushwati, umufu, umuryeti n’inkungu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango BIOCOOR, Dr Ange Imanishimwe, avuga ko hari ibimera byinshi byari bisanzwe mu buzima bw’Abanyarwanda bigenda bikendera.

Muri byo harimo imboga zo mu gasozi zakundaga kuribwa n’abaturage, imbuto zo mu mashyamba, indabo karemano n’ibyatsi byifashishwaga mu mirimo yo mu ngo.

Ati “Dusanga biri mu byiciro bitandukanye, harimo nk’ibyatsi byaribwaga bigatunga abantu (wild vegetables), nk’isogi, isogo, nyirasogereza, rwangaguhunga na bwizabwishyamba. Izo zose ni imboga Abanyarwanda bajyaga barya, ariko ubu ziri kugenda zikendera.”

Dr Imanishimwe avuga ko imwe mu mpamvu zituma ibyo bimera bigenda bicika ari uko hagiye haza ibindi bimera biturutse mu mahanga, mu gihe ibimera kavukire bititaweho uko bikwiye.

Ati “Kubera ko haje ibindi biturutse hirya no hino hanze y’u Rwanda, nanone bigaterwa n’uko hatabayeho gusigasira ibinyabuzima cyangwa ibyashoboraga gutunga abantu mu bihe byo hambere, ugasanga abantu ntabwo babyitaho cyane. Ubwo rero ni ikibazo gikomeye cyane, ari na yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose ngo twongere tugarure izo mboga.”

Yongeyeho ko n’imbuto zo mu mashyamba ziri kugenda zibura.

Yavuze ko hari imbuto z’ishyamba (wild fruits) ziri gucika, harimo inkeri, ibyufe ndetse n’izindi abantu bashoboraga kubona kera. Ati “Izi na zo turashaka ko zongera kugaruka.”

Yasobanuye ko n’indabo karemano ziri mu bimera bikwiye kwitabwaho kugira ngo zitazimira burundu.

Dr Imanishimwe avuga ko hari gahunda yo kongera gutera ibimera bimwe na bimwe biri kugenda bikendera, kugira ngo bisubizwe mu bidukikije no mu mirima y’abaturage.

Ati “Hari gahunda y’umurima dufite muri Nyungwe kugira ngo twongere dutere ibi bimera biri gukendera, tunabihe abaturage babihinge mu mirima yabo, babashe gusigasira ibyatsi n’ibiti bigenda bicika.”

Yavuze ko n’ibyatsi byakoreshwaga mu gusasira, birimo amarenzamunsi n’ibindi byitwaga indengarutare, biri mu bigenda bikendera.

Ati “Hari n’ibindi byatsi byajyaga bikoreshwa, harimo nk’ibyo byakoreshwaga mu gusasa, hakaba hari ibyitwaga indengarutare. Ibyo byose bigenda bikendera, ariko abantu bakwiye kongera kubitekerezaho kuko hari ibyakoreshwa nk’imitako bikagira ahantu heza.”

Dr Imanishimwe asanga kubungabunga ibimera kavukire bikwiye gukorwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zibifite mu nshingano, kugira ngo ibimera byahoze bifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda bitazimira burundu.

Amarenzamusi ni ikimera cyaramiraga Abanyarwanda bo hambere