Ikigo CEVR cyagerageje imodoka y’amashanyarazi n’ikoreshwa na mazutu mu rugendo rwo kuva i Masoro kugera i Musanze, zombi zipakiye imizigo ingana, hagamijwe kugereranya ubushobozi bwazo n’ikiguzi cyo kuzikoresha. 

CEVR icuruza imodoka z’amashanyarazi ikanahagararira uruganda rwa Geely mu Rwanda, yateguye iki gikorwa igamije gusubiza abafite impungenge ku bushobozi bw’izo modoka, zirimo kumenya niba zishobora gutwara imizigo no kuzamuka ahantu hahanamye.

Mu modoka z’amashanyarazi CEVR ifite zikenerwa mu bucuruzi n’izindi zifashishwa mu ngendo zisanzwe.

Muri iri gerageza ryatangiriye mu Cyanya cy’Inganda i Masoro, hifashishijwe imodoka y’amashanyarazi ya Geely Farizon H9E iki kigo giheruka kugeza ku isoko ry’u Rwanda, n’indi modoka itwara imizigo ikoresha mazutu.

Buri modoka yapakiwe toni 4, zerekeza i Musanze kugira ngo harebwe niba Geely Farizon H9E ishobora gukora imirimo ikorwa n’imodoka isanzwe ikoresha mazutu.

Mbere yo gutangira urugendo, Geely Farizon H9E yashyizwemo amashanyarazi angana na kilowatt 133, afite agaciro ka 46.500 Frw, mu gihe imodoka ikoresha mazutu yashyizwemo litiro 38 zatwaye 112.280 Frw.

Aya mafaranga agaragaza ko ikiguzi cy’amashanyarazi yashyizwe muri Geely Farizon H9E cyari hasi ugereranyije n’iyakoreshejweho mazutu yashyizwe mu yindi modoka kuko niyo yifashishijwe mu rugendo rwo kujya i Musanze uvuye i Kigali ndetse no kuhagaruka.

Muri rusange mu kugenda no kugaruka Geely H9E Farizon yakoresheje ibilometero 221 kuri kilowatt 83, bishatse kuvuga ko amafaranga yakoreshejwe kuri iyi imodoka itwara imizigo y’amashanyarazi asaga 29.050 Frw gusa ku rundi ruhande imodoka ikoresha mazutu yo yakoresheje litiro zose 38 zingana na 112.280 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo basubize abantu bagifite impungenge ku ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu bwikorezi.

Ati “Twakoze iki gikorwa kugira ngo tubashe gukuraho impugenge abantu bafite ku modoka z’amashanyarazi kuko ntacyo zitakwikorera cyangwa zigire aho zinanirwa kugera.”

Yakanguriye abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi gukoresha imodoka z’amashanyarazi, avuga ko zihuta kandi ko ikiguzi cyo kuzikoresha kiri hasi ugereranyije n’icy’imodoka zikoresha mazutu.

Nzeyimana yavuze ko Geely Farizon H9E igura miliyoni 66 Frw, ariko ko abifuza kuyigura bashobora kwifashisha banki kugira ngo babone ubushobozi bwo kuyishyura.

CEVR ifite izindi modoka z’amashanyarazi zikenerwa mu bucuruzi zifashishwa mu ngendo zisanzwe.

Geely Farizon H9E yifashishijwe ibarizwa mu zikorera imizigo iremereye ndetse muri iki cyiciro harimo izo mu bwoko bwa ‘Vans’ n’izindi kamyo zikonjesha n’izidakonjesha.

Muri rusange imodoka z’amashanyarazi CEVR icuruza zifite ibiciro bihera kuri miliyoni 26 Frw bikagera kuri miliyoni 250 Frw. Iki kigo gitanga kandi 'Warranty'  iri hagati y’imyaka itanu n’umunani bitewe n’ubwoko bw’imodoka.

Gifite n’igaraje ryihariye ryo gusana no kwita ku modoka z’amashanyarazi, ndetse na sitasiyo zigera ku 10 zo kuzongerera umuriro.