Muri uyu mwaka, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 68,48% mu gihe urwego rw’umutekano n’ituze rwo rwagize amanota 90,15%. Mu mitangire ya serivisi, habaye igabanyuka rirenga 3% mu mwaka umwe kuko mu mwaka ushize zari zagize amanota 71,73%.

Muri raporo yo mu 2024, ireme ry’imitangire ya serivisi ryari rifite amanota 75,79%, mu 2023 ryari rifite amanota 78,28% yavuye kuri 77,69% mu 2022. Mu 2021, uru rwego rwari rufite amanota 81,86%.

RGS igaragaza ko icyuho gikomeye mu mitangire ya serivisi mu 2026 cyagaragaye mu zijyanye n’iterambere ry’ubukungu, aho zagize amanota 59,70%, izijyanye n’ikoranabuhanga zigira 60,98%.

Serivisi zijyanye n’imibereho y’abaturage zahawe amanota 66,93%, izijyanye n’iterambere ry’imiyoborere zihabwa 76,95%, naho izijyanye mu nzego za Leta, abikorera na sosiyete sivile zihabwa amanota 77,83%.

Iyo urebye intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kuzamura urwego rwa serivisi nziza ku buryo rwagira amanota byibura 90% mu 2029, ubona ko ikiri kure kuko ahubwo intambwe yatewe mu myaka itanu ishize igenda isubira inyuma.

Mu kiganiro 'Meet the President' cyahuje urubyiruko ibihumbi 10 na Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ukwakira 2026, umusore yagaragaje ko serivisi zo mu rwego rw'abikorera zitangwa neza, ariko mu za Leta cyane cyane mu buvuzi bikadogera.

Uyu musore yagize ati "Nigeze gukora ubushakashatsi ngiye kwa muganga, umukecuru wari uhamaze iminsi ibiri, arambwira ngo 'Ko ndi kubona wambaye neza, wambaye na karuvati, washatse ukuntu ujya muri privé, ko hano urahatinda'. Numva ni ikibazo bitewe n'uko uwo mukecuru yari ambwiye ngo amaze iminsi ari kwa muganga."

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko kiri no mu mavuriro yo mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko hakwiye gushakwa impamvu gikomeza, ikaba ari yo abantu baheraho mu kugikemura.

Ati "Mu mavuriro ya hano mu mujyi, hari ahantu ugenda, wakwinjira, guhabwa serivisi, ugasanga n'uwakakubwiye icyo gukora, ntakwitayeho, yibereye kuri telefone, aravugana n'abo yasize mu rugo cyangwa n'abo hanze yari akumvuye, akakwihorera akavuga, bigatwara iminota 30 abantu bicaye aho ngaho bategereje igihe abantu bari bukangukire."

Tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yari amaze kwakira indahiro z'abacamanza barindwi n'abanditsi umunani bo mu nkiko z'ibanze, yagaragaje ko imitangire ya serivizi zitanoze kigaragara no mu nkiko.

Mu butumwa Mukantaganzwa yahaye abacamanza n'abanditsi b'inkiko, yabasabye kwirinda amakosa yagaragaye mu bihe byashize arimo gusiragiza abaturage baba babitezeho kubaha ubutabera buboneye.

Yagize ati "Inkiko mugiye gukoreramo ntituzumve ko Umunyarwanda ahaza saa kumi n'ebyiri, agataha saa kumi n'imwe urubanza rwe rutaburanishijwe. Ibintu byo guhamagaza Umunyarwanda, akaza akirirwa ku rukiko, ntaburane, ejo akagaruka na bwo ntaburane, iyo ni imikorere mibi kuko buriya tuba twamutesheje izindi nshingano yakagombye kwikorera."

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n'abanditsi b'inkiko kwirinda gusiragiza abaturage

Ubwo hari hamaze kumurikwa ubushakashatsi bushya ku miyoborere, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Félicien, yavuze ko hari abayobozi badohoka, cyane cyane mu nzego z’ibanze, bagasiragiza abaturage.

Ati “Haba n’abayobozi badohoka mu gutanga serivisi, ugasanga mu nzego z’ibanze akenshi mu mitangire ya serivisi baradohotse, ugasanga ntibagera ku kazi cyangwa ku biro, bagatanga gahunda, abaturage bahagera ntibababone.”

Yavuze ko ikindi kibazo gisubiza inyuma imitangire ya serivisi nziza mu Rwanda ari icya ruswa, cyane cyane mu mitangire ya serivisi zishingiye ku butaka, kuko abaturage bagaragaje ibimenyetso bisa na ruswa.

Ati “Hari aho twagiye twumva abaturage batubwira ko hagiye hagaragaramo ibimenyetso bisa na ruswa, ari byo byatumye igipimo cy’imitangire ya serivisi kimanuka.”

Dr. Usengumukiza yavuze ko hashingiwe kuri ubu bushakashatsi, igikwiye gukorwa ari ugukangurira abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage kurushaho.

Yagize ati “Igikwiye gukorwa ni ugukomeza gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage, bakabaha serivisi.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB yasabye abaturage kugira uruhare mu mitangire ya serivisi nziza aho biri ngombwa, borohereza ababaha serivisi.

Ati “Birumvikana ko imbaraga zose tuzishyira ku bayobozi n’abatanga serivisi ariko tugira inama n’umuturage korohereza abamuha serivisi igihe bibaye ngombwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko nubwo imbuzandengo y’amanota yahawe inkingi z’ingenzi uko ari umunani ari meza, abantu badashobora kunyurwa kandi imitangire ya serivisi nziza isubira inyuma.

Yagize ati “Ntabwo twanyurwa mu gihe imitangire ya serivisi yasubiye inyuma kandi iterambere ry’abaturage rikiri hasi.”

Minisitiri Habimana yavuze ko imiyoborere myiza igaragarira cyane mu nzego z’ibanze, mu mashuri no mu bigo nderabuzima, bityo ko ari ho hakwiye kwibandwa mu gukemura iki kibazo, binyuze mu bufatanye no gukoresha neza ubushobozi buhari.

Muri 'Meet the President', Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ikibazo cy'imitangire ya serivisi zitanoze gikwiye guhagurukirwa, abantu bakabazwa amakosa nk'aya.

Dr. Usengumukiza Félicien yagaragaje ko uburangare bw'abayobozi na ruswa biri mu bidindiza imitangire ya serivisi nziza
Minisitiri Habimana Dominique yagaragaje ko hakwiye kwibandwa ku nzego z'ibanze mu gukemura ikibazo kiri mu mitangire ya serivisi
Perezida Paul Kagame yasabye abaturage guhagurukira ikibazo cy'imitangire ya serivisi zitanoze, bakacyamagana